Mutaganzwa Charles ushyize hanze igitabo cye cya mbere, avuga ko kwegeranya ziriya mpanuro yagiye akura mu mbwirwaruhame zagiye zitangwa na Perezida Kagame kuva muri 2013 kugeza muri 2019, byashibutse mu rukundo asanzwe afite umukuru w'u Rwanda.
Ati 'Ni inganzo nk'uko undi muhanzi yayigira ariko ishingiye ku rukundo dukunda Perezida wacu. Perezida wacu turamukunda, turamwemera, turamwubaha kandi sit we gusa ubona no muri Afurika abantu benshi baramwubaha kandi baranamukunda.'
Impanuro 245 za Perezida Kagame zikubiye muri kiriya gitabo 'ISOKO TUVOMAHO IMPANURO', zirimo izo yavugiye mu bihe bitandukanye birimo ibiganiro yagiye agirana n'urubyiruko, muri Rwanda Day, mu gikorwa cyo gusengera Igihugu kiba buri mwaka ndetse no nama y'Umuryango FPR-Inkotanyi.
Charles Mutaganzwa avuga ko impanuro za Perezida Kagame zidakiwiye kugenda gutyo gusa ahubwo ko zikwiye kubera buri wese umuyoboro wamuganisha ku iterambere rye bwite ndetse n'iry'Igihugu.
Ati 'Iyo Perezida avuz abantu bose bakoma amashyi bigatambuka wenda uzabishaka akareba ku mbuga nkoranyambaga ariko kubibona ukabyinjiza mu buzima bwawe ni cyo gikorwa nakoze kugira ngo n'ushaka izo mpanuro ajye azibona kandi nzi ko Abanyarwanda benshi bazifuza kuko barazikunda cyane.'
Hon Antoine Mugesera wanonosoye iki gitabo akanagikorera ijambo ry'ibanze, yashimiye uyu mwanditsi mushya kubera gutekereza igikorwa gikomeye nk'iki.
Ati 'Akoze ibyo benshi tutakoze kandi twaragombaga kubikora. Ni uwo gushimira kuko impanuro za Perezida Kagame ntamuntu utazikeneye kandi buri wese agiye azigenderaho ntitwazongera kubona ibikorwa bibi bibaho.'
Harifuzwa ko muri buri Isibo haba iki gitabo
Perezida w'Urugaga rw'Abanditsi b'Ibitabo mu Rwanda, Hategekimana Richard avuga ko kuba uru rugaga rwungutse umwanditsi nk'uyu w'inyangamugayo ari ishema rikomeye by'umwihariko akaba yinjiranye igitabo gikubiyemo ibyari bikenewe.
Avuga ko nta bitabo byari bisanzweho bikubiyemo impanuro za Perezida Kagame 'kandi ni impanuro zikomeye, zuje ubwenge n'ubunararibonye, zuje urukundo rw'iki Gihugu.'
Hategekimana Richard avuga ko yakwishimira kuba buri Munyarwanda yatunga kiriya gitabo kuko buri wese agendeye ku mpanuro za Perezida Kagame, yabasha kugera ku cyo yifuza.
Ati 'Ku buryo muri buri Isibo hakaba harimo iki gitabo kugira ngo gifashe ba Mutwarasibo n'abandi bayobozi kurushaho kuyobora ariko bashingiye ku rumuri ari zo mpanuro za Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.'
Hategekimana Richard kandi avuga ko iki gitabo cyari gikwiye no kwifashishwa mu burezi ku buryo aho kugira ngo abana b'u Rwanda bajye biga amateka ya bamwe mu bategetsi babayeho ku isi ahubwo bige aya Perezida Kagame Paul ari na we u Rwanda rukesha ibyo rugezeho ubu.
Ati 'Integanyanyigisho zacu z'u Rwanda ni ngombwa ko hagaragaramo n'ibitabo bivuga ku butwari bw'abacu, bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagameâ¦
Mu bitabo by'amateka hari abiga ba Benito Mussolini, ba Hitlerâ¦ariko bariya bose icyo abana babakuramo se ni iki ? Uretse ubugome bagize mu kwica Isi [â¦] ni byiza ko tubona noneho abeza, abana bakiga amateka ya Perezida Kagame kugira ngo mu myaka iri imbere ndetse n'ubu tugire urubyiruko rufite imikerereze n'imikorere bibereye u Rwanda.'
Izi mpanuro 245 zikubiye mu gitabo 'ISOKO TUVOMAHO IMPANURO', ziri mu byiciro 14 biri mu ngeri zinyuranye ku buryo abifuza impanuro mu nzego nyinshi z'ubuzima bw'Igihugu, bazazisangamo.
UKWEZI.RW