Urwandiko rwurukundo rugenewe umuntu ufite u... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babe, Urukundo rwacu nta gatotsi na kamwe kazigera kazamo kuko twahuye bitandukanye n'uko abandi bahura. Urankunda kandi uzi impamvu ya nyayo ituma unkunda cyane, ufite ibihamya by'uko nanjye nkukunda kandi isezerano nihaye ni uko nzakomeza kubyongera mu mutima wawe.

Ntabwo ukwiriye gushidikanya na gato kuko namaze gufata amahitamo yanjye kandi guhitamo kwanjye nabyerekeje kuri wowe kuva nakubona

Uri uwo nkeneye gukunda mu byiza no mu bibi ni wowe kuko ni wowe unzi wenyine, ni wowe uzi uko nkunda. Babe, iyi ni inkuru ikwiriye gucishwa mu binyamakuru kugira ngo n'abandi babone isomo rivuye ku rukundo rwacu, mba nifuza ko isi yigira ku rukundo rwacu. 

Uyu ni wowe wafashe umwanya wanjye kandi iteka ujye usoma uru rwandiko mu gihe uzajya ubona uri wenyine n'ubwo ibyo bihe ntazigera nemera kubibaho.

Babe! Uri uwa mbere wanjye mu mutima wanjye no mu ntekerezo zanjye. Ese uzi uburyo wampinduye Babe? Babe burya no mu bihe bigoye kandi bikomeye kuri njye njya nisanga nseka nishimye. Iteka nsigaye mbona umucyo gusa. Uri umumarayika mu mutima wanjye, woherejwe n'Imana ngo uze undinde.

Babe, ndagira ngo umenye ko urukundo ari ikintu kibera imbere mu muntu. Ikintu gihinduka ariko akenshi bitari ngombwa. Urukundo rwawe, nta kibazo na kimwe rwigeze rumbaza ahubwo rumfasha kubaho kugeza n'ubu ndi kwandika mfashijwe na rwo. Binyuze mu rukundo rwawe, mbasha kukwereka ko ukunzwe kandi ko uzahora uri uwa mbere mu mutima wanjye, Ndagukunda.

Babe urukundo wampaye ntirusanzwe!

Umunsi wanjye wose uba wuzuye intekerezo zawe, gukundana nawe ni cyo kintu cyiza cyigeze kimbaho mu buzima bwose nagize. Babe, iminsi myinshi irashize, kandi imbere yacu hari iminsi myinshi cyane ntabasha kubara, GUSA HARIHO UMUNSI UMWE GUSA KANDI SINZIGERA NDEKA NGO UWO MUNSI UGENDE NTAKUBWIYE UBURYO NKUKUNDA CYANE, NTAKWERETSE UKO NIYUMVA KURI WOWE, ndagukunda kandi iminsi yose nzahora ngukunda.

Babe, ntabwo nkeneye izuba kuko ni wowe zuba rimurikira ubuzima bwanjye, uri imirasire irasira mu buzima bwanjye. NZI NEZA KO NGUKUNDA babe (I'm sure of loving you forever too babe). Urukundo rwanjye ni urwawe iteka ryose, imvura yagwa, izuba ryava, nzagufata nka zahabu kandi ntuzigera unjya kure n'isegonda rimwe. Urukundo rwacu ruzahora rucanye kugeza mu minsi ya nyuma yo gupfa kwacu.

BABE, NTABWO NDI UMUHANGA MU MAGAMBO, ARIKO ITEKA NZAHORA NZIRIKANA AYA MAGAMBO ATATU 'I LOVE YOU'.

Uzi neza urugero nkukundaho, kandi ndashaka ngo umenye neza ko nta makosa arimo. Urukundo rwanjye kuri wowe, ni urwa nyarwo kandi nzagukunda iteka ryose kuko ni wowe wenyine ubikwiriye. Babe, rimwe na rimwe njya mpura n'ibibazo by'ubuzima, nkatangira guhangayika cyane, nkajya hasi nkamera nk'umwana watawe, nkamera nk'umwana utagira mu rugo iwabo.

ARIKO URUKUNDO UNKUNDA ruramfata rukankura muri uwo mwijima kandi nawe urabizi cyane ko iteka nzahora nkukeneye. Uri isi kuri njye, kandi mbivuze bimvuye ku mutima. Wanyemeje ko gukunda umuntu nta kintu bisaba, kuko sinibaza icyo naba narakoze kugira ngo ubashe kunkunda kugeza aha. Warakoze gusangiza umutima wawe uwanjye, ndagusezeranya kutazawuyobya.

Ndagusezeranya kuwubera umuyobozi mwiza, nzagukunda iteka kandi ibyo ntibizigera bihinduka. Byaba vuba cyane kera, ndashaka ko urukundo nkukunda ruva aha rukagera kure, ndashaka ko twitegura no kurera abo tuzakunda, ndashaka abana nzahabwa nawe.

Mu rukundo, ntabwo iminsi yose iba myiza ariko uko izaba mibi kose, nzakuba iruhande aho uzumva ubabaye nzahaba kandi ibi mvuze nzabihamiriza imbere yawe n'imbere y'Imana yakumpaye ndetse n'imbere y'undi muntu uzifuza kwicara akiga igisobanuro cy'urukundo rwa nyarwo kuko urwacu rwo rukomeye. #OurLoveForever

Umusoza: Uru rwandiko rwanditswe n'umunyamakuru wa InyaRwanda.com Kwizera Jean de Dieu, mu rwego rwo gufasha abakundana ariko bashaka ko urukundo rwabo rugera ku rundi rwego. Niba ufite umukunzi wifuza ko mwazabana umuture uru rwandiko. Ufite ikibazo cyangwa ukeneye ko tugufasha twandikire kuri Email yacu ari yo: [email protected]



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108972/urwandiko-rwurukundo-rugenewe-umuntu-ufite-uwo-yihebeye-burundu-uhite-urumutura-umusezeran-108972.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)