Urwibutso ku munsi w’icuraburindi; uko Perezida Kagame yavuye mu Rwanda ahunga abajenosideri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 23 Ukwakira 1957 ni bwo Paul Kagame [waje kuba Perezida w’u Rwanda] yabonye izuba; yavukiye i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu gihe ivanguramoko ryibasiraga abo mu bwoko bw’Abatutsi, umuryango wa Paul Kagame uri mu yatotejwe maze abasaga 100.000 bava mu byabo bahungira mu bihugu by’abaturanyi.

Mu 1959, umuryango wa Kagame warahunze ujya kuba mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Rwanda, aho wamaze imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Uganda mu Nkambi ya Nshungerezi.

Mu gitabo "L’Homme de fer" kirimo ikiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’umunyamakuru François Soudan muri Nzeri 2015, yagarutse ku rwibutso afite ubwo yahungaga igihugu cye cy’amavuko.

Yagize ati “Ndibuka uwo munsi mu 1961 ubwo nahatirwaga kuva mu gihugu cyanjye. Nari mfite imyaka ine ndetse amashusho nabonye nayibutse kubera ibihangano bankoreye. Muzi ko iyo ufite imyaka itatu cyangwa ine, hari amashusho n’ibikorwa bitibagirana mu ntekerezo zawe. Iyo rero abandi bantu babikubwiye bundi bushya, biguma mu bwonko bwawe.’’

Perezida Kagame avuga ko ‘umubyeyi we’ Asteria Rutagambwa ubwo baterwaga atifuzaga ko bafatirwa mu rugo, bakaba banahicirwa.

Mu buhamya bwe, avuga ko yibuka neza umunsi ababatotezaga babirukanye mu nzu y’iwabo ndetse yiboneye n’amaso ye akaga Abatutsi bahuye nako.

Ati “Kuri uwo munsi, batwitse inzu nyinshi, bishe amatungo n’abantu ndetse basaga n’abafite umurava wo kwikiza abantu bose babegereye bagasoreza ku nzu yacu yari yitaruye umuhanda mugari.’’

“Mama yasaga n’uri kudutegurira kubyakira. Nyuma y’akanya gato, yatubwiye kuva mu nzu, tugategerereza ikiri bube. Ntiyashakaga ko dufatwa ndetse tukicirwa mu nzu yacu.’’

Muri icyo gihe, Umwamikazi Rosalia Gicanda [uyu ni mubyara wa Asteria Rutagambwa] wari utuye nko mu minota 30 cyangwa 45 uvuye iwabo na Paul Kagame, yumvise ubwicanyi buri kuhakorerwa ahita yohereza imodoka yo kubatwara.

Perezida Kagame avuga ko ibi byabaye mu gihe we n’umuryango we bari batangiye gutekereza uko bakwihisha.

Ati “Ntitwari tuzi ko imodoka aritwe ije isanga. Umushoferi yahaye mama ibaruwa isobanura ko yoherejwe kugira ngo amenye uko tumeze no kutujyana aho Umwamikazi ari niba nta kibazo kirimo kandi mu by’ukuri hari ikibazo.’’

-  Perezida Kagame n’abo mu muryango we babonesheje amaso abashakaga kubambura ubuzima

Ubwo umuryango wa Kagame wameneshwaga, umubyeyi we Rutagambwa Deogratias ni we wahunze mbere.

Bitewe no kuba ari we wahigwaga cyane kurusha abandi, Rutagambwa yabanje guhungira i Burundi mu mezi ya mbere, nyuma akomereza muri Congo.

Kagame yibuka ko ubwo imodoka yoherejwe kubafata yageraga hafi y’iwabo, hari Abahutu bamwe bayibonye, bahagarika ibyo bakoraga berekeza iwabo ngo bababuze guhunga.

Ati “Twari dutuye ku gasozi hejuru, byari byoroshye kubabona bihuta baza aho twari turi baturutse ku kandi gasozi, banyuze hasi mu kibaya. Mama yatubwiye ko nta mwanya uhari wo gusubira mu rugo cyangwa se kugira ikindi icyo ari cyo cyose dufata. Twahise twinjira mu modoka, twageze ku rugo rwacu cya gihiriri cyari kije kutugirira nabi cyahageze.’’

Yakomeje ati “Twahise dukomereza i Nyanza mu muryango wa mama. Twahamaze icyumweru, turongera turimuka, tujya kwa nyogokuru na sogokuru, iwabo wo kwa mama mu Mutara.’’

Icyo gihe, Kagame avuga ko abavandimwe be batatu bari bahari ariko ntibari babayeho nabi kuko bari mu muryango mugari.

Ati “Hari sogokuru, musaza wa mama wari na se w’Umugabekazi n’undi muvandimwe wa gatatu. Guhurira aho hantu, twari umuryango munini rwose. Ni aho twahungiye ariko ubwicanyi bwakomeje kwiyongera hirya no hino bugera no mu Mutara, ni bwo twambukaga umupaka twerekeza muri Uganda mu gace bita Kamwezi.’’

Mu 1959, ubwo umuryango wa Kagame wahungaga wahise ujya mu Nkambi ya Nshungerezi muri Uganda.

Bakigerayo, Kagame yatangiriye amashuri hafi y’inkambi y’impunzi, aho we n’abandi bana b’impunzi babaga. Ku myaka icyenda y’amavuko, yimukiye ku kindi kigo cy’amashuri abanza cya Rwengoro, aharangiriza amashuri abanza afite amanota meza bimuhesha kwiga mu Kigo cya Ntare kiri mu bikomeye muri Uganda.

Kagame n’abandi basore bari barambiwe ubuzima bw’ubuhunzi, bishyize hamwe bahuza umugambi wo guharanira uburenganzira bwabo wo gutahuka mu gihugu cyabo bahezwagamo.

Iya 1 Ukwakira 1990, ni bwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye. Mu bushobozi buke, buherekejwe n’ubwitange Kagame wari uvuye ku ishuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasanze ingabo zari zimaze gucika intege kubera abakuru muri zo bari bamaze kwicwa n’umwanzi. Uyu mugabo yayoboye ingabo yasanze zitarenga 2000 azigeza ku ntsinzi.

Perezida Kagame yabaye Visi Perezida abifatanyije no kuba Minisitiri w’Ingabo kuva mu 1994 kugeza mu 2000. Yabaye perezida mu 2000 ndetse ari kuyobora manda ya gatatu.

Iyi foto yafashwe mu Ugushyingo 1957, uhereye ibumoso: Mzee Mutembe ubyara Kagame muri Batisimu, uteruye umwana ni Agnes Bezinge nyina muri Batisimu mu gihe abandi ari umubyeyi we Asteria Rutagambwa na Gatarina Bushayija wari inshuti y'umuryango
Perezida Kagame wakuriye mu buhunzi, yabyirutse ari umwana uca bugufi



source : https://ift.tt/3jjQGqE

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)