Yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021 mu ijambo rye ubwo yahuriraga na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, ku mupaka wa Nshili mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.
Bahuye mu rwego rwo kugirana ibiganiro bigamije guteza imbere imibanire y’intara zombi no gushyikiriza u Rwanda abanyarwanda barindwi bafatiwe mu Burundi bambutse mu buryo butemewe n’amategeko ndetse n’inka y’umuturage yarenze urubibi igafatirwayo.
Guverineri Cishahayo yavuze ko hambere akiri muto yabonaga nta mupaka utandukanya u Rwanda n’u Burundi kuko yakundaga kurema isoko ryo mu Cyarabu mu mujyi wa Huye kenshi.
Ati “Nkanye nabyirutse mbona ko nta mupaka uhari, navukiye mu Kayanza ariko iminsi yose twakundaga kurema isoko i Butare [Huye]. Abanya-Kayanza n’abanya-Butare ndetse n’abanya-Gikongoro twaragenderanaga cyane.”
Yakomeje avuga ko we ubwe akiri muto yiga mu mashuri abanza yakundaga kwirirwa mu Mujyi wa Butare.
Ati “Ndibuka nkiri muto niga mu mashuri abanza nirirwaga mu mujyi wa Butare, ku munsi wo ku wa Gatandatu no ku Cyumweru ugasanga ni yo twirirwa ku mugoroba tugataha.”
Guverineri Cishahayo yakomeje avuga ko ubwo umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari ukimeze neza, hari Abanyarwanda benshi yibuka bajyaga mu Ntara ya Kayanza bisanzuye.
Ati “Ndetse n’Abanyarwana ni uko, abenshi baremaga isoko mu Kayanza na za Ngozi. Ariko rero turifuza ko iyo migenderanire isubira.”
Agaruka ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi, yaciye umugani uvuga ngo ‘nta zibana zidakubitana amahembe’ avuga ko hagomba gukorwa ibishoboka byose umubano ukongera kuba mwiza.
Yavuze ko ashingiye ku bushake bwa Politike hagati y’ibihugu byombi, abona ko kuzahura umubano biri mu nzira nziza.
Ati “Nk’uko abayobozi bacu b’ibihugu byombi u Burundi n’u Rwanda bari kubikoraho, turabona ko biri mu nzira nziza. Turashima ko duheruka kubona umushyitsi Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, ubwo yazaga mu birori by’ubwigenge twarishimye cyane. Abanya-Kayanza bakeneye ko imigengeranire yongera igakomeza nk’uko yahoze mbere.”
Col Cishahayo yavuze ko yifuza ko umubano w’Intara ya Kayanza ayoboye n’uw’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda bihana urubibi uba mwiza ntihagire umugizi wa nabi ukora icyaha hamwe ngo ahungire ahandi.
Yavuze ko muri ibi bihe akunda gutemberera ku mupaka w’ibihugu byombi by’umwihariko ku Kanyaru akareba uko hasigaye hameze.
Ati “Nkunda gutembera ku Kanyaru dore ko hari umupaka mwiza, ariko kuri ubu uharebye ubona hateye agahinda. Iyo natembereyeyo abaturage baba bazi ko tuje gufungura umupaka ariko tukababwira ngo mwihangane tuzayifungura.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, Kayitesi Alice, yavuze ko ibyakozwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Kayanza, ari ikimenyetso cy’uko umubano mwiza wahoze uranga ibihugu byombi uri kuzahuka.
Ati “Iki ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ubushake bwa politiki kugira ngo ibihugu byacu bikomeze bibane kandi neza. Icyo dusaba ni uko abaturage barekera aho gukomeza gukora amakosa yo kuba barenga imipaka kandi bitemewe, bihangane dutegereze icyo ubuyobozi bw’ibihugu byombi bizatumenyesha.”
Abayobozi b’intara zombi basabye abaturage kubana neza birinda ibyaha kandi bakareka kwambuka imipaka mu buryo butemewe n’amategeko.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazambye mu 2015 ubwo Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida yatorerwaga manda ya gatatu, igakurikirwa n’imvururu no gushaka kumuhirika ku butegetsi.
Igihugu cye cyakomeje gushinja u Rwanda kwakira abashatse guhirika ubwo butegetsi no kubashyigikira ngo basubire guhungabanya umutekano, ibintu u Rwanda rwamaganye rwivuye inyuma.
U Rwanda kandi na rwo rwashinjaga u Burundi guha rugari abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR igizwe na bamwe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo gihugu kandi cyagiye kiba inzira imitwe irimo FLN yakoreshaga mu kugaba ibitero ku Rwanda, byagiye bihitana inzirakarengane guhera mu 2018.