Wa mukobwa wagaragaye mu ndirimbo ya Juno Kizigenza noneho agarukanye umujinya||Umva ibyo abwiye abambwibasiye – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ezee Dealing wagaragaye mu mashusho y'indirimbo ya Juno Kizigenza yambaye ibisa nk'ubusa yiyamye abantu batareba ibibareba kandi abwira abakobwa b'abanyeshyari ko barekeraho.

Kuri uyu wa gatanu mu ikiganiro uyu umukobwa yagiranye na YagoTv Show yagaragaje umujinya aho yiyamye anihanangiriza abantu bose bamuvuze kandi batamuzi.

Ezee Dealing yagize ati 'reka nkubwire akantu ntago ngihagarika umuntu unyanga ntago nitaye ku muntu wese utanyumva ahubwo icyo nitayeho ni ubumuntu bwange'

Akomeza agira ati 'ntago nitaye kubya abantu bamvugaho mu gihe batazi uwo ndi we, abantu baguma bavuga umuntu uko Atari, ntago munzi nkura yewe nkiri umwana simwari munzi'
Yagize icyo yibariza abantu bagenda bamuvuga uko Atari yagize ati 'kubera iki utamanura amaso yawe hasi ngo utekereze Kubikureba ?'

Ezee kandi yaniyamye abakobwa babanyeshari abasaba ko bakita ku bibareba, abasaba kureka ishyari.
Yirinze kugira icyo avuga ubwo yarabajijwe kucyo yavuga ku bantu bavuze yiyambitse ubusa kandi adateye neza.



Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-wagaragaye-mu-ndirimbo-ya-juno-kizigenza-noneho-agarukanye-umujinyaumva-ibyo-abwiye-abambwibasiye/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)