Umukobwa witwa Carmene uherutse kugaragara mu mashusho akorana na Rocky Kimomo igisa nkubukwe mu ndirimbo ya Papa Cyangwe na Social Mula yasabye imbabazi abasore ngo bakomeze bamuterete kuko atashyingiwe ahishura ko yahuriye na Rocky mu ndege anashimangira itandukaniro rye n'abandi basore.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV, uyu mukobwa yahishuye byinshi byamuvuzweho nyuma y'uko hagiye hanze amafoto agaragaza ko yakoze ubukwe na Rocky Kimomo. Umuntu amanika agati yicaye yajya kukamanura agahaguruka! Kugeza ubu n'ubwo yashyize hanze aya mafoto bibwira ko bari gutwikira indirimbo, Carmene we yabonye ko bishobora kumugiraho ingaruka bikabuza abasore kumutereta bibwira ko yashyingiwe kuko n'ubu hari ababizi gutyo.
Muri iki kiganiro hari aho yageze asaba imbabazi abasore yivuye inyuma ngo bakomeze bamuterete kuko atashyingiye ati: 'Mwa basore mwe mumbabarire mukomeze munterete ntabwo nashyingiwe hahahahah mumbabarire ndabasabye!'
Carmene yavuze uko afata Rocky mu buzima bwe ati: 'Rock ni umuntu mwiza kabisa, ikintu cya mbere muziho muri kumwe urishima kandi nta ko bisa kubaho yishimye kuko buri wese aba afite ibibazo bye akuye mu rugo cyangwa hehe ariko iyo uri kumwe n'umuntu agufasha kuruhura mu mutwe akakubwira story akagusetsa iki n'iki, urishima icya kabiri ni umukozi, ikindi niba mwasezeranye ikintu ni cyo akora nyine agerageza kuba inyangamugayo'.
Asobanura uko yahuriye na Rocky bwa mbere yavuze ko bahuriye mu ndege ati: 'Rocky twari dusanzwe tuziranye twahuriye mu rugendo rijya ku wundi mugabane w'isi [mu ndege] twese turi abagenzi ariko nari nsanzwe nkunda ibintu akora turamenyana dukomeza kuvugana bisanzwe'.