Wasobanukiwe ibintu 3 biranga umugambi w'Imana ku buzima bwawe?-Pasiteri Jean Jacques Karayenga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"Ndamubaza nti 'Ngire nte, Mwami?' Umwami aransubiza ati 'Haguruka ujye i Damasiko, ni ho uzabwirirwa ibyo ugenewe gukora byose." Ibyakozwe n'Intumwa 22:10

Ese guhinduka kwa Pawulo cyaba cyari ikintu gitunguranye, cyangwa cyari umugambi w'Imana na mbere? Pawulo Imana yari yaramuteguye kuzamukoresha uhereye kera. Bibiliya iravuga ngo" Umwami aramusubiza ati 'Genda kuko uwo muntu ari igikoreshwa nitoranirije, ngo yogeze izina ryanjye imbere y'abanyamahanga n'abami n'Abisirayeli." Ibyakozwe n'Intumwa 9:15

Umugambi w'Imana ku buzima bwawe, wawibazaho byinshi: Ese Imana ifite umugambi ku buzima bwanjye, niba ariko bimeze se, nabigenza gute ngo nywugenderemo? Imana ifite umugambi n'intego ku buzima bwa buri mwana wayo.

Niba twe tujya kubaka tugakora plan turi abantu batazi uko ejo hazaba hameze, murumva bitoroheye umuntu wese kumva ko Imana ari Imana ikorera kuri gahunda kuruta cyane uko twebwe tuyikorera? Iyo turebye Aburahamu(Mu Baheburayo 11: 8-10) ukareba ibye uko yahagurutse iwabo n'ibyavuyemo, ukareba Mose(Mu Baheburayo 11:24-27) uko yarerewe kwa Farawo Imana igamije kuzahamutuma ngo akure ubwoko bwayo muri Egiputa.

Iyo urebye uko Imana yavuze ibya Dawidi ikabisohoza mu 1Ingoma 17:7, ukareba Yeremiya 1:5-8 aho Imana imubwira ngo" 'Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.' Nuko ndavuga nti 'Nyamuneka Nyagasani Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!' Ariko Uwiteka arambwira ati 'Wivuga uti 'Ndi umwana', kuko abo nzagutumaho bose uzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyo uzavuga. Ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.' Ni ko Uwiteka avuga.

Tubona ko imibereho y'aba tuvuze n'abo tutavuze ko itari impanuka, bityo n'iyacu ikaba atari impanuka. Mu Befeso hongera kubisobanura neze ngo ' Turi abo yaremye, ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo'. Uhereye kuri aba bose rero n'abandi tutavuze, uhita ubona ko Imana ifite umugambi kuri buri mwana wayo.

Umugambi w'Imana ku buzima bwacu urangwa n'ibintu 3 by'ingenzi

Umugambi w'Imana ni uw'umuntu ku giti cye

"Ibyakozwe n'Intumwa 9:4, havuga Sawuli ku giti ke nubwo yari kuwe n'abandi benshi. " Agwa hasi yumva ijwi rimubaza riti 'Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?' Aramubaza ati 'Uri nde, Mwami?' Na we ati 'Ndi Yesu, uwo urenganya."

Wagombye kumenya ko rero ari nta wundi uvugwa atari wowe, ariyo mpamvu umugambi w'Imana kuri wowe wihariye kandi ureba wowe wenyine. Hari intego Imana igomba kugeraho muri uwo mugambi ku buzima bwawe itagerwaho hakoreshejwe ubuzima bw'undi.

Umugambi w'Imana kuri wowe ni mwiza

"Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose." Abaroma 12:2

Umugambi(ubushake)by'Imana ku mwana wayo, ni byiza kandi bitunganye! Imana ni nziza, kamere yayo ni urukundo, ni cyo gituma n'umugambi wayo ari mwiza.

Umugambi wayo ni umugambi ushoboka mu bikorwa

Ntabwo Imana yaguteguriye umugambi w'amagambo udashoboka, cyangwa udashobora kujya mu bikorwa nk'imwe mu migambi ijya itegurwa hano mu isi. Uyu mugambi kandi, ushyirwa buri munsi mu bikorwa mu buzima bwawe, si umugambi uvugitse neza cyangwa wumvikana neza mu matwi gusa, ahubwo ni umugambi usohora nk'uko twabibonye kubatubanjirije. Uwo yari afite kuri Aburahamu, Dawidi, Yeremiya, nabwo iyo migambi yose Imana yarayisohoje. Niyo mpamvu nawe umugambi Imana igufiteho ari umugambi ushoboka kandi wasohora.

Guhishurirwa umugambi w'Imana n'intego yayo ku buzima bwawe, ni cyo kintu cy'ingenzi

Nubwo ibi byagiye bigora benshi mu bavuga ko ari abakristo bikabagora kubyumva, kubaho kwawe ntabwo ari impanuka ahubwo hariho umugambi n'intego bituma uriho none. Kutabimenya kwawe, bituma ubaho ubuzima burangwa no kwiheba, kutagira icyerekezo ndetse no gutsindwa. Nta kinejeje rero nko kumva ko urimo kugendera ku ntego kandi ko n'ibyo ukora byose birimo gusohoza iyo ntego, atari ku bwacu, ahubwo bishingiye ku bushake bwa Data wo mu ijuru udukunda. Umuntu wese utarakizwa abaho ubuzima bujyanye n'uko abyumva n'uko ashaka, nk'uko na Pawulo yari ameze mbere yuko yemerera Yesu kumuhindura.

Ikibabaje ni uko hari n'abakristo bibereyeho ubuzima uko babwumva, bakabaho biyobora, bagafata ibyemezo uko babyumva ku iherezo bagasanga baribeshye bakagwa mu mitego mibi. Ndagira ngo nkubwire rero mwenedata, irinde kubaho ubuzima bwo kwiyobora, gukora ibyo ushaka, irinde gufata ibyemezo uko ubyumva, ahubwo icyo ugiye gukora cyose ubanze urebe niba ari cyo Imana ikwemerera gukora, niba kiri mu bushake bw'Imana. Nibwo uzabaho ubuzima butekanye butarimo umubabaro.

Ni ryari twinjira mu bushake bw'Imana, umugambi w'Imana?

Twinjira mu mugambi w'Imana igihe twemeye kwakira Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza wacu. Pawulo yatangiye kwinjira mu mugambi w'Imana igihe yicishaga bugufi. "Babashyira imbere y'intumwa kandi bamaze gusenga babarambikaho ibiganza. Nuko ijambo ry'Imana rikomeza kwamamara, umubare w'abigishwa ugwira cyane i Yerusalemu, abatambyi benshi bumvira uko kwizera." Ibyakozwe n'Intumwa 9:6

Niba ushaka kwinjira mu mugambi w'Imana, reka kuba umunyedini nk'uko Pawulo yari ameze mbere, ahubwo wakire Yesu akwihishurire mu buzima bwawe ukizwe, nibwo uzaba utangiye umugambi w'Imana mu bugingo bwawe. Iyo tugendera mu mugambi w'Imaa, tugenda duhishurirwa umunsi ku wundi, nk'uko Yesu yabwiye Pawulo ko azamwereka ibizakurikiraho nyuma yo kwemera guhinduka.

Iyi nyigisho yateguwe inatambutswa na Pasiteri Jean Jacques Karayenga kuri Agakiza TV, yose wayikurikira hano

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Wasobanukiwe-ibintu-3-biranga-umugambi-w-Imana-ku-buzima-bwawe-Pasiteri-Jean.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)