Ibintu byari byashyushye i Moscow, ari nako bimeze i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, aho abakunzi ba ruhago bari bateranye bishyuye amafaranga yabo make, ngo bakurikirane imyitwarire ya Misiri, imwe mu makipe mbarwa yari ahagarariye Umugabane wa Afurika.
Abaturage badakunda umupira w’amaguru bari biriwe bahinga dore ko aka gace gatuwe cyane n’abakora ubuhinzi cyane ubw’ingano n’ibirayi; bo bari baguye agacuho basinziriye.
Muri ayo masaha ashyira saa mbili z’umugoroba ku isaha ya Kigali, mu Ishyamba rya Nyungwe mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda, inyeshyamba z’Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN zari zirekereje, zitegereje akanya gusa ngo zigabe igitero cy’iterabwoba mu baturage ba Nyabimata.
Nsengiyumva Vincent ni we wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata. Umunsi wari wiriwe neza, akazi ari ibisanzwe uretse ko yagasoje ahagana saa moya n’igice z’umugoroba, nyuma y’amasaha menshi ari mu nama yakoranye n’ikipe yari yaturutse ku karere, isuzuma aho imihigo igeze.
Ubwo yari arangije inama n’intumwa zo ku karere, yakije imodoka ye yikoza gato mu gasantere ka Nyabimata ngo arebe uko umutekano wifashe, akomeze ajye mu rugo kuruhuka dore ko yagombaga kuzindukira i Kibeho mu yindi nama.
Ku gasantere ka Nyabimata koko yasanze ibintu bishyushye, abenshi bakurikiranye umupira wahuzaga u Burusiya na Misiri. Ni umupira warangiye u Burusiya bwihagazeho nka ya nkoko iri iwabo ishonda umukara, ipfunyikira Misiri ibitego bitatu kuri kimwe.
Gitifu Nsengiyumva wari umaranye umwaka n’abaturage ba Nyabimata, muri ako gasantere yahamaze akanya gato areba umupira, akomereza mu rugo kuwureberayo kuko yari ananiwe.
Mu kiganiro na IGIHE, Nsengiyumva yavuze ko agatotsi kaje kumufata akajya kuryama, akangurwa na telefone y’umuturage wamuhamagaye ari nabwo inzira y’umusaraba y’iryo joro ribi mu buzima bwe yatangiraga.
Ati “Mu gihe nari nsinziriye naje kumva telefone isonnye, ndayitaba. Ni umugabo nari nzi yitwaga Aloys wacururizaga ku gasantere , arambwira ati ‘hari abantu bari gukubita abaturage ariko bari kuvuga ngo ni abasirikare’. Ndamubaza nti ‘ese abo bantu uri kubabona?’ Arambwira ati ‘nanjye ndi mu cyumba ntabwo ndi kubabona’.Nti ‘ese ni abasirikare cyangwa ni abandi bantu?’ Arambwira ati ‘bari gukubita abaturage ngo baze kukwerekana, ni wowe bashaka’.”
Nsengiyumva amaze kuvugana na Aloys, birumvikana nk’undi muntu wese yarikanze ariko yiyemeza kubyuka akajya kureba ibibaye muri uwo murenge utari usanzwemo umutekano muke.
Ati “Namaze kubyuka nkiri mu cyumba, numva amasasu aravuze, ndavuga nti umenya habaye ikibazo. Mu gihe nari nkifashe urufunguzo rw’imodoka, numva imirindi myinshi y’abantu biruka ari benshi.”
Itara ryo mu ruganiriro ryari rizimije ariko iryo hanze riri kwaka. Nsengiyumva yegereye urugi, mbere yo gukingura akuraho irido ngo arebe ba nyir’iyo mirindi iteye ubwoba yumvise, asanga ni abantu benshi bafite imbunda.
Ati “Nakuyeho irido mpita mbona abantu benshi cyane bahagira, imbunda zabo ari nyinshi wagira ngo ni imirizo y’imbeba. Kubera ko mu nzu itara ryari rizimije haka iryo hanze, ryaramuritse bo barambona, kurekura rya rido birananira.”
Batangiye kumuvunderezaho ibitutsi, bamubwira ko ako gace kafashwe atakiri umuyobozi.
Ati “Byari ibitutsi nyandagazi, ibitutsi byo kwerekana ko byarangiye kuri njye .”
N’ubwoba bwinshi, yigiriye inama yo kujya guca ku rugi rwo mu gikari kuko yumvaga bari buhagere yaharenze, asanga naho hari abandi bamutegereje.
Ati “Buriya no gupfa, bishoboka ko umuntu apfa mbere y’uko ubuzima bugenda. Ibitekerezo byahise bigenda, ibyo ni byo mperuka, ubwo bandasaga mu mutwe nkagwa.”
Yaketse ko yagambaniwe
Haciye umwanya Nsengiyumva aryamye hasi mu ruganiriro, yarashwe mu mutwe ariko we atabizi. Yagaruye ubwenge amatwi atumva neza ariko akumva hari ibintu bimuri hejuru bihonda.
Yatangiye gukururuka gake gake, ajya mu cyumba aryama hasi. Impamvu atumvaga ko yarashwe, amaraso yari agishyushye. Amaze guhora, yatangiye kumva ko hari icyabaye kuko hari ingingo zimwe zatangiye kwanga gukora.
Ati “Njya gukura akaboko mu mutwe ngo ngahindure nshyireho akandi, ni bwo nagiye kumva ndyamye mu bintu bimeze nk’ibyondo. Akaboko kanga kuva ku mutwe, nkakuyeho numva nkoze ku bintu ntazi ibyo aribyo, ni bwo natangiye kubabara.”
Mu rugo rwa Gitifu Nsengiyumva yabanaga na Mulindangabo Callixte wari umukozi we. Amaze kuraswa ari ku gitanda, ni bwo Mulindangabo yamugezeho, amubwira ko abarasaga bagiye ariko undi ntamwizere agira ngo aje kumuhorahoza.
Ati “Nahise numva abantu bose bangambaniye, nkatekereza abaturage twirirwanye, abo twirirwa dukorera, nkibaza abo baturage bose banteraniye kandi ntawe nagiriye nabi, simbyakire.”
“Umwana arambwira ati ‘ba bantu barasaga mbonye birutse, ati ariko mbonye n’abantu baje kuvoma amazi kuri robinet yacu’. Ndatekereza nti ‘ubwo [abaturage] bumvise ko napfuye none baje no kwivomera amazi ariko n’uwo mwana ntangira kutamwizera. Ntangira gutekereza ko agiye kumfata ngo anshyire bene wabo.”
Mulindangabo w’imyaka 27 ubusanzwe na we uvuka i Nyabimata; yafashe Gitifu Nsengiyumva, amumanura gahoro gahoro muri ako gace k’imisozi, amuhamagariza abakecuru babiri n’umusaza umwe bari bari hafi aho, baramusindagiza bamugeza kwa muganga i Nyabimata.
IGIHE yabajije Nsengiyumva impamvu atahise ahamagaza inzego z’umutekano akimenya ko hari abantu binjiye mu murenge we kandi atabazi, avuga ko byabaye mu kanya gato cyane.
Ati “Ni ibintu byabaye mu gihe gito cyane. Muri cya gihe nari numvise amasasu, na wa mwanya kujya guhamagara ba bandi bahise bagera iwanjye, ntabwo haciyemo umwanya wo guhamagara ngo runaka. Nahise ntekereza guhamagara Major twabanaga, muri ako kanya ni bwo ibyo bibazo byose byahise biba, mu masegonda make cyane.”
Amaze koroherwa yaje no kumenya ko hari undi musore izo nyeshyamba zabwiye kujya kuzereka kwa Gitifu zimusanze ku gasantere, arazangira zihita zimurasa.
Imodoka ye yari yasize ayiparitse ku irembo ari naho inyeshyamba za FLN zayitwikiye. Nsengiyumva avuga ko amakuru y’itwikwa ry’imodoka ye yayamenye hashize iminsi itanu ari mu bitaro.
Gitifu akigezwa kwa muganga i Nyabimata yahise yoherezwa ku Bitaro bya Munini, bahamuvana bamwohereza CHUB i Huye, mbere yo kujya kuvurirwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal i Kigali.
Yabanje kwanga gusubira i Nyabimata
Tariki 18 Werurwe 2019, kuri Faysal babwiye Nsengiyumva ko noneho yemerewe kuba yasubira mu kazi. Yatekereje gusubira i Nyabimata, yumva umutimanama ntubimwemerera akurikije ibihe bibi yari amaze iminsi ahagiriye.
Ati “Nkirembye numvaga umuntu yamfata akantwara nkajyayo ariko ntangiye gukira ni bwo nahise mvuga nti oya, hariya hantu sinasubirayo. Nti reka mbanze mfate impumeko neza, menye uko bimeze ntagira n’ikibazo .”
Yasubiyeyo nyuma, habaye urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte wiyise Sankara wari Umuvugizi wa FLN.
Ati “Twaragiye tugerayo, ndareba abaturage barishima. Twagiye urubanza rwatangiye rwa bariya bafashwe, tunabikurikiranira hamwe, abo twari kumwe babona ko ari ahantu hagendwa hari umutekano.”
Ntabwo Nsengiyumva yasubiye gukorera i Nyabimata, yahisemo kuguma mu Mujyi wa Kigali kugira ngo nibiba ngombwa ajye ajya kwivuza bimworoheye.
Kuri ubu ni Gitifu wa Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, umwanya yagiyemo nyuma y’iminsi ayobora Umurenge wa Masaka.
Nyuma ya Nsabimana Callixte na Paul Rusesabagina wari Umuyobozi mukuru wa MRCD-FLN yarafashwe, ubu bombi n’abandi bambari babo bagera kuri 20 bategereje umwanzuro w’urukiko ku bihano basabiwe n’ubushinjacyaha.
Nsengiyumva yavuze ko gufatwa kwa Rusesabagina ari imwe mu nkuru zamushimishije cyane.
Ati “Rusesabagina uri aho, wiyise igitangaza wumva utazi urwego yiyumvamo noneho ukumva ngo ari i Kigali, ntabwo nabashije kubyumva neza.”
Yakomeje agira ati “Biriya birafasha kandi biratanga icyizere ko n’undi wese wahirahira ashaka gukora nk’ibyo bariya bakoze, yabona isomo.”
Nsengiyumva yaregeye indishyi muri urwo rubaza ku bw’imodoka n’indi mitungo ye yangijwe, gusa avuga ko nta cyasimbura ibyo yahombye kubera icyo gitero. Ingano y’ibyo yaregeye ifite agaciro ka miliyoni 75 Frw.
Ati “Bariya bantu ntacyo umuntu yabifuzaho, nta n’indishyi babona ku byo umuntu yatakaje. Buriya muri uriya mwaka muri Kanama, nagombaga kujya kwiga muri Koreya. Njya mbitekereza nkumva agahinda karanyishe, nkabyihorera.”
IGIHE yamenye ko nyuma yo kuva i Nyabimata, Gitifu Nsengiyumva yakomeje kubana na Mulindangabo Callixte wari umukozi we wo mu rugo, dore ko ari na we watabaye ubuzima bwe agaharura inzira zatumye agezwa kwa muganga bwangu.
source : https://ift.tt/3j4q7FC