Yagiye kukodesha icumbi ryo kuraramo , basanga amanitse mu mugozi , bitera benshi urujijo i Rwamagana, inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Karere ka Rwamagana , haravugwa inkuru y' umugabo wari wakodesheje icumbi ryo kuraramo , none yarisanzwemo amanitse mu mugozi yapfuye , bigakekwa ko yaba yiyahuye.

Nk' uko Igihe.com dukesha iyi nkuru kibivuga , uyu mugabo yasanzwe mu icumbi riherereye mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Cyanya , mu Murenge wa Kigabiro wo muri ako Karere ka Rwamagama.

Hanyurwimfura Egide , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Umurenge wa Kigabiro , yavuze ko uwo mugabo yabonywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021. Ati' Uwo mugabo yasanzwe mu icumbi yapfuye. Ba nyiri icumbi nibo babibonye, baratumenyesha banamenyesha Polisi, nyuma rero twagiyeyo ariko haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane uko byagenze.'

Egide yakomeje avuga ko hataramenyekana aho yari yaturutse ubwo yazaga kwaka icumbi. Muri icyo cyumba bahasanze ibyangombwa bye birimo telefone.



Source : https://impanuro.rw/2021/08/25/yagiye-kukodesha-icumbi-ryo-kuraramo-basanga-amanitse-mu-mugozi-bitera-benshi-urujijo-i-rwamagana-inkuru-irambuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)