Yamenyekanye muri Saa Moya ya Bruce Melodi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Indirimbo ya Meddy yashyize hanze kuwa 22 Nyakanga 2021 yitwa 'My Vow' ikomeje kuryohera abatari bacye mu bice binyuranye by'isi ndetse imaze guca uduhigo dukomeye tutaragirwa n'undi muhanzi nyarwanda uwo ari we wese.

Kuri ubu, umwe mu bahanzikazi bafite impano idasanzwe, Jobami, yafashe umwanya ayisubiramo neza avugira abari n'abategarugori 'ibyari byarabananiye' kandi banyuzwe n'iyi ndirimbo wasangaga hirya no hino umukobwa areba umugabo we ati: 'Imana yampaye umugore mwiza.'

Interuro itangira iyi ndirimbo kuko Meddy yayikoze nk'umugabo utera imitoma umugore we, uwitwa Jobami akaba yatangiye agira ati: 'Imana yampaye umugabo mwiza' mu buryo bwo guha abakobwa n'abagore  bakunze iyi ndirimbo 'inzira yo kuba batomora abagabo babo'.

No mu bindi bice by'indirimbo yagerageje kubishyira ku murongo utuma ab'igitsina gore baganira n'abakunzi babo bakoresheje uburyo bwe naho ab'igitsina gabo nabo bagakomeza gukoresha uburyo bwagenwe n'indirimbo nyayo Meddy yakoze.

Bamwe mu bumvise iyi ndirimbo barimo n'umunyamakuru umenyerewe mu myidagaduro kandi urambyemo, Ally Soudy, bagaragaje kwishimira iyi mpano, Ally Soudy we yongeraho ubusabe ku bafite amazu atunganya umuziki n'abajyanama ko iyi mpano itabacika.

KANDA HANO WUMVE SAA MOYA YASUBIWEMO NA JOBAMI

Soudy yagize ati: 'Ndamutse mfite Label nasinyisha uyu mwali kabisa! Hagize ukora aka geste koko muri za label zacu'  si ubwa mbere uyu mukobwa akoze ibintu nk'ibi kuko n'indirimbo yitwa 'Saa Moya' ya Bruce Melodie nayo yayisubiyemo bikanyura abatari bacye.

KANDA HANO WUMVE MY VOW YASUBIWEMO NA JOBAMI

">

Ari mu bahanzikazi bafite ijwi ryiza ugenda asubiramo indirimbo zinyuranye zo hanze n'izo mu Rwanda ariko by'umwihariko iyitwa Saa Moya niyo imaze kurebwa n'abantu inshuro nyinshiKu mbuga nkoranyambaga hose akoresha Jobami (Instagram, Facebook na Twitter)

 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108502/yamenyekanye-muri-saa-moya-ya-bruce-melodie-jobami-yongeye-gufasha-abigitsina-gore-asubira-108502.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)