Yannick Mukunzi na Sandvikens IF bagarutse neza, Nirisarike Salomon ntiyahirwe n'isubira mu ijuru rya Bikira Mariya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yannick Mukunzi na Sandvikens IF batangiye igice cya kabiri cya shampiyona neza, ni mu gihe Bizimana Djihad na KMSK Deinze batatangiye neza shampiyona, ku munsi w'isubira mu Ijuru rya Bikiri Mariya(Assomption) ntibyagendekeye neza Urartu ya Nirisarike Salomon.

Abanyarwanda bakina hanze yarwo bamwe ntabwo bagendekewe neza n'impera z'icyumweru ni mu gihe abandi bigisoje mu byishimo.

Ntabwo KMSK Deinze ikinamo umunyarwanda mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, Bizimana Djihad bagendekewe neza n'intangiriro za shampiyona kuko batangiye banganya.

Shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu Bubiligi umwaka w'imikino wa 2021-22 yatangiye ku wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021.

KMSK Deinze yari yakiriye Lierse K.S. Uyu mukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota kuko yanganyije 1-1.

Bizimana Djihad akaba yari yabanje mu kibuga muri iyi kipe ye nshya yasinyiye muri Gicurasi nyuma yo gutandukana na Waasland Beveren nayo yamanutse mu cya kabiri, yasimbuwe na Abrahams ku munota wa 68.

Bizimana n'ikipe ye batangiye shampiyona banganya

Muri Kenya shampiyona yari yakomeje hakinwa umunsi wa 30, ku wa Gatandatu, Tusker yari yakiriye Kakamega Homeboys iyitsinda ibitego 2-0. Emery Mvuyekure yari mu izamu rya Tusker FC.

Emery Mvuyekure na Tusker bayoboye urutonde rwa shampiyona

Kuri uwo wa Gatandatu kandi Bandari FC y'umutoza Cassa Mbungo Andre yatsinze Matare United 3-0. Iyi shampiyona iyobowe na Tusker FC n'amanota 61, Bandari FC ni iya 3 n'amanota 49.

Cassa Mbungo Andre arimo kwitwara neza

Muri Sweden mu cyiciro cya gatatu bari basubukuye igice cya kabiri cya shampiyona bakina umunsi wa 16, Hudiksvall yari yakiriye Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi.

Sandvikens IF yaje gutsinda 2-1, ni umukino Yannick Mukunzi yakinnye aza gusumburwa na Jenberg ku munota wa 84. Iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n'amanota 38, Brommapojkarna ya mbere ifite 42.

Yannick Mukunzi yari yagarukanye imbaraga

Ejo hashize ntabwo byagendekeye neza Urartu FC na Nirisarike Salomon muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Armenia kuko batsinzwe na Ararat 2-0 mu mukino w'umunsi wa 3.

Iyi kipe iri ku mwanya wa 3 n'amanota 6, Ararat na Ararat-Armenia za mbere zifite 9.

Ntibyagenze neza kuri Nirisarike Salomon

Ejo kandi muri shampiyona ya Macedonia, Rwatubyaye Abdul yari ku ntebe y'abasimbura ubwo ikipe ye ya FC Shkupi yatsinze Makedonija mu mukino w'umunsi wa 2 wa shampiyona 2-0, iyi kipe niyo iyoboye urutonde n'amanota 4.

Rwatubyaye amaze imikino 2 yikurikiranya abanza ku ntebe y'abasimbura

Ku wa Gatandatu, AFC Eskilstuna ya Rafael York utegerejwe mu Mavubi, yatsinze Norrby 4-1 mu mukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Sweden, York yari yabanje mu kibuga aza gusimburwa na Linner ku munota wa 46. AFC Eskilstuna ni iya 8 n'amanota 22, Landskrona niyo iyoboye n'amanota 31.

Rafael York utegerejwe i Kigali,.we n'ikipe baratsinze mu mpera z'icyumweru gishize



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-mukunzi-na-sandvikens-if-bagarutse-neza-nirisarike-salomon-ntiyahirwe-n-isubira-mu-ijuru-rya-bikira-mariya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)