Ni byo koko abizera ntibashidikanya ko bazongera guhura na Ambasaderi Habineza Joseph [Joe], wabaye Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo, akanahagararira u Rwanda muri Nigeria. Uyu mugabo yitabye Imana aguye i Nairobi muri Kenya ku wa 20 Kanama 2021, azize indwara.
Inkuru y’urupfu rwa Joe yaratunguranye ndetse benshi ntibarabyakira, kandi aba si abavandimwe be gusa ahubwo ni Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye kuko abamuzi yabereye umugisha uwamugezeho wese.
Amb Habineza yinjiye muri politiki mu 2004 ubwo Perezida Paul Kagame yamugiriraga icyizere akamuha inshingano muri Guverinoma, ayobora Minisiteri y’Umuco na Siporo yamazemo imyaka hafi irindwi, aza kwegura mu 2011.
Yatanze ibyishimo ku bakunzi b’imyidagaduro n’imikino
Abakunzi b’umuziki bazi neza Joe nk’umuntu wababaga hafi, abagira inama, aho bamwitabaje nk’umuyobozi agakora ibishoboka byose akitabira ndetse n’uwamwitabazaga mu birori nk’umuntu ku giti cye ntiyamurenzaga ingohe.
Abibuka ibihe by’Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino, FESPAD, mu myaka ya 2005 kugeza muri za 2010 uburyo abakunzi b’umuziki baryitabiraga ndetse bagataha ibyishimo, abenshi bahita batekereza Amb Joe.
Impamvu ariwe batekereza ni uko ari gake cyane Minisitiri cyangwa undi muyobozi ku rwego nk’urwo yariho yitabira ibirori nk’ibyo cyangwa ngo agire uruhare mu kuzana abahanzi runaka kuririmba mu gihugu.
Kuri Joe, byari ibisanzwe kuko na we ubwe yageraga aho akajya ku rubyiniro akaririmba, hari abamwibuka mu iserukiramuco ryabereye i Rubavu, ubwo yaririmbaga ‘Buffalo Soldier’ ya Bob Marley.
Mu bahanzi b’ibyamamare Amb Joe yagize uruhare mu kuzana ku butaka bw’u Rwanda harimo Lucky Philip Dube witabiriye FESPAD mu 2006, Itsinda ryabicaga bigacika rya Brick & Lace ryamamaye muri “Love Is Wicked”, abahanzi nka Oliver N’Goma, Magic System, Red Sun n’abandi babaga bagezweho mu Karere no muri Afurika yose.
Ni ibihe abakunzi b’imyidagaduro batazigabirwa kuko uretse kubaba hafi, yabagiraga inama, akabafasha ndetse kugeza n’ejo bundi ubwo yari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwishingizi cya Radiant Insurance yakomeje gushyigikira umuziki, anatera inkunga Iwacu Muzika Festival.
Abakunzi ba ruhago bamufiteho urwibutso rw’amateka
Amb Habineza Joe ni we wari Minisitiri wa Siporo n’Umuco mu 2011! Ni umwaka abakunzi ba ruhago batazibagirwa kubera ko aribwo ku nshuro ya mbere ikipe y’igihugu yitabiraga irushanwa ryayo rya mbere rikomeye “Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17”, cyabereye muri Mexique.
Byari ibihe byiza ndetse bizahora byibukwa n’Abanyarwanda, aho abasore bari baratorejwe umupira mu irerero ryari ryarashyizweho n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bahesheje ishema igihugu.
Ni ibintu benshi ariko bahuza n’imiyoborere myiza ndetse na politiki yari igezweho ya Minisiteri ya Siporo icyo gihe yari ikuriwe na Amb Habineza Joe.
Mu 2014, ku ngoma ya Joe Habineza, Amavubi yari mu makipe ahagaze neza ndetse icyo gihe yari mu mwanya mwiza wo kwitabira Igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri nyuma ya 2004 ariko yaje gusezererwa biturutse kuri rutahizamu Etekiama Agiti Tady uzwi nka Daddy Birori.
Amavubi yasezerewe azira kuba yarakinishije rutahizamu Daddy Birori kuko icyo gihe yakiniraga ku byangombwa biriho amazina ndetse n’igihe yavukiye bitandukanye n’ibyo akoresha mu ikipe ya Vita Club yakinagamo icyo gihe.
Abakunzi ba ruhago kandi bibuka neza mu myaka Joe Habineza yari ku ntebe ya Minisiteri ifite inshingano za siporo, ari bwo amakipe yo mu Rwanda yitwaye neza ku ruhando mpuzamahanga.
Muri icyo gihe ni bwo APR FC na Atraco FC zatwaye ibikombe bya CECAFA Kagame Cup. Ni ibikombe byatashye i Kigali mu myaka ya 2004, 2007, 2009 na 2010.
Mu myaka ya 2007, 2009, 2011 na 2015, u Rwanda rwabonye itike ya Afrobasketball mu bagabo ndetse mu 2007 na 2011, ni zo nshuro zonyine u Rwanda rwakinnye Igikombe cya Afurika cy’abagore muri Volleyball, naho mu bagabo, u Rwanda rwagikinnye mu 2005, 2007 na 2015.
Mu mukino wo gusiganwa ku magare, Umunyarwanda Ndayisenga Valens yegukanye Tour du Rwanda mu 2014, aba Umunyarwanda wa mbere wegukanye iri rushanwa rizenguruka igihugu kuva ryashyirwa ku rwego mpuzamahanga mu 2009.
Ikindi kizibukwa n’abakunda ruhago n’uko abanyabigwi Samuel Eto’O Fils na Didier Drogba bageze ku butaka bw’u Rwanda muri Kamena 2009. Icyo gihe aba bombi n’abandi bakinnyi bari batumiwe muri gahunda ya "One Dollar campaign’’ yo gukusanya inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Incamake ku byaranze ubuzima bwa Joe
Habineza yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, mu Karere ka Kamonyi, ku wa 3 Ukwakira 1968. Ababyeyi be bahise bajya kwiga hanze y’u Rwanda noneho bagarutse bahita bakorera i Kigali mu Kiyovu kuri EPR ari naho bahise batura.
Icyo gihe yari afite imyaka hagati y’itatu n’ine. Amashuri abanza, imyaka itanu ya mbere yayize ku Ishuri ribanza rya EPA Saint Michel riherereye ku Gitega. Umwaka wa gatandatu ubanza awurangiriza kuri Ste Famille.
Icyiciro rusange yagitangiriye i Rubengera ku Kibuye muri Mabanza ubu ni mu Karere ka Karongi. Yaje gukomereza kuri Ecole des Sciences Byimana ari naho yarangirije ayisumbuye.
Habineza yatangiriye Icyiciro cya mbere cya Kaminuza ahitwa St Fidèle ku Gisenyi, icyo gihe yari Institut Supérieur d’Informatique et de Gestion de Gisenyi; aha yahavuye akomereza ahitwa i Montpellier mu Bufaransa aho yarangirije mu mpera za 1989.
Ubwo yari arangije amashuri ye mu Bufaransa, yasubiye mu Rwanda, atangira akazi muri Bralirwa aho yagizwe Analyste Programmeur (Mu by’ikoranabuhanga; ICT), nyuma y’umwaka umwe aba Umuyobozi w’Ishami rya Informatique, ari nako kazi yakoze kuva icyo gihe kugeza mu 1994.
Mu myaka ya 1994, Heineken yashatse guhuza imikorere yayo muri Afurika ndetse uwo mushinga yawukozeho ariko ubwo yari igiye gutangira mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse icyo gihe uyu mugabo wabaga muri Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe rya Volleyball ntiyari yorohewe n’Interahamwe.
Habineza yakoraga muri Bralirwa anakina Volleyball ku rwego rushimishije ariko aza kugira ibibazo byo mu mavi ahitamo guhagarika gukina uyu mukino ariko ashyirwa muri Komite Nyobozi ya FRVB.
Muri Mutarama 1994 yaje gufata abakinnyi maze atumiza abakinnyi bo mu Inkotanyi gukina Volleyball na bagenzi babo mu mukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo. Umunsi wakurikiyeho bapanze ko haba undi mukino, ariko Interahamwe zimutera mu rugo iwe ku Kacyiru ziramumenesha bituma yimuka aba muri Milles Colline igihe gitoya, abana abohereza i Goma n’umugore we dore ko ari naho akomoka.
Muri Jenoside yavuye mu Rwanda asanga umuryango we i Goma, ahageze yasanze Heineken yaravuze ko izahita imwohereza i Kinshasa agasigayo umuryango we maze we agahita ajya gukorera mu Bubiligi no mu Buholandi.
Aka kazi yagakoze mu mezi ari hagati y’abiri n’atatu, ahita asubira i Kinshasa gufata umuryango we bakomereza mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe yahise asubira gukorera Bralirwa.
Kubera wa mushinga yari yatangiye gukora, yaje gusabwa na Heineken ko yajya i Kinshasa gukorayo noneho agakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryawo. Yahakoze umwaka wa 1995 n’igice kimwe cya 1996.
Igihe u Rwanda rwari rutangiye kugirana ibibazo na RDC yasubiye gukorera mu Rwanda ariko icyo gihe akora n’i Burundi.
Mu 1998 Heineken yamwohereje muri Nigeria, kujya gukora mu ruganda rwayo muri iki gihugu, aho yagiye agomba kumara umwaka umwe ariko agezeyo abayobozi baho baramukunda, basanga ashoboye akazi bituma amarayo imyaka itandatu.
Mu gihe yahamaze, amakipe yo mu Rwanda yabaga yagiye gukinira muri Nigeria yamugiriyeho umugisha kuko yajyaga ayakira.
Mu 2004 ni bwo yagarutse mu Rwanda, maze Perezida wa Repubulika Paul Kagame amugirira icyizere cyo kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo yamazemo imyaka hafi irindwi maze mu 2011 afata icyemezo cyo kwegura ku bushake bwe muri iyi minisiteri.
Muri Kanama 2011 kugeza Nyakanga 2014, Amb. Joseph Habineza yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria. Muri Nyakanga 2014 yagizwe Minisitiri wa Siporo n’Umuco amara kuri uwo mwanya iminsi 183 kuko yasimbujwe ku wa 24 Gashyantare 2015.
source : https://ift.tt/3jhQMiI