Yujuje Miliyoni 80 bayirebye ikaba imaze kumw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bo muri Afrika bakomeye ndetse kugeza ubu niwe wihariye agahigo ko kuba yaramaze kugira umusaruro rusange kuri Youtube w'abamaze kureba ibikorwa bye barenga Miliyari muri Africa.

Si ibyo gusa kuko mu mateka y'abantu bafite abamaze kwemera kubakurikira bihoraho kuri uru rukuta benshi (subscribers), naho arayoboye n'abarenga Miliyoni 5.48.

Uyu mugabo w'abana bane yabyaranye n'abagore batatu, ari mu byishimo bidasanzwe nyuma y'aho indirimbo ye yaciye agahigo kugeza ubu kataragirwa n'undi muhanzi mu mateka ya Youtube mu bahanzi ba Africa, ko kuzuza abayirebye bagera kuri Miliyoni mu masaha 8 yonyine ikimara kugera hanze kuwa 30 Ugushyingo 2020.

Ubu imaze kuzuza inshuro miliyoni 80 yarebwe mu gihe cy'amezi 8 yonyine nk'uko yabigaragaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza ko yishimye n'ubwo nta byinshi yashyizeho uretse kwandika ati: 'Miliyoni 80'.

Uyu musaruro w'iyi ndirimbo wonyine abonye muri aya mezi 8, uwushyize mu mafaranga y'u Rwanda ukoresheje imibare usanga amacye yaba yarabonye ari Miliyoni 246Frw (3400*80*1007.87=274,140,640FRW) amenshi akaba Miliyari 3.2Frw (40000*80*1007.87= 3,225,184,000Frw) ugenekereje.Diamond Platnumz umuhanzi ukomoka muri Tanzania ukomeje guca ibintu mu muziki w'isi by'umwihariko ku mugabane wa Afrika

Iyi mibare yakozwe hashingiwe ku mafaranga macye umuntu ukoresha urubuga rwa youtube ashobora kubona kuri Miliyoni 1 z'abarebye amashusho ye (views) kuri youtube nk'uko bivugwa n'urubuga rwa Businessinsider, ko amacye ashoboka ari ibihumbi $3400 naho amenshi ashoboka akaba ibihumbi $40000.

Mu gihe kandi ubu ku isoko ry'ivunja n'ivunjisha idorali rimwe rihagaze mu mafaranga y'amanyarwanda 1007.87, bityo iyo ubihuje na Miliyoni 80 ukabona ko Milyoni ziri hagati ya 246Frw na Miliyari 3.2Frw ariyo mafaranga Diamond yabonye mu gihe cy'amezi 8 bivuye ku ndirimbo ye imwe yonyine; 'Waah'.

Ibi bivuze ko ariya ma miliyoni ari umusaruro w'iyi ndirimbo imwe 'Waah', tutabariyemo ayavuye ku zindi ndirimbo ze ndetse tutanabariyemo ayo yakuye ku zindi mbuga zicuruza umuziki nka Boomplay, Spotify, audiomarka n'ahandi hanyuranye.Mu gihe cy'amasaha umunani 'Waah' yari imaze kurebwa inshuro zisaga Miliyoni 1 Mu gihe cy'amezi 8, imaze kurebwa na Miliyoni 80, bivuze ko byibuze buri kwezi irebwa n'abagera muri Miliyoni 10.Kugeza none mu bahanzi bose, Diamond niwe ufite aba 'Subscribers' benshi muri Africa n'umusaruro rusange mwiza w'abarenga Miliyari 1.48Ibi bibaye kandi mu gihe uyu muhanzi yitegura ibitaramo azakorera mu duce tunyuranye twa Leta zunze ubumwe z'Amerika mu kwezi k'Ukwakira

KANDA HANO WUMVE WAAH YA DIAMOND PLATNUMZ YAFATANIJE NA KOFFI OLOMIDE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108571/yujuje-miliyoni-80-bivuze-ari-hagati-ya-miliyoni-246-frw-na-miliyari-32frw-yinjirije-diamo-108571.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)