Zari inzozi ze kurushinga ku isabukuru ye, Miss Muthoni Fiona yakoze ubukwe na Arthur Nkusi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'imyaka irenga ine bakundana, abanyamakuru Arthur Nkusi na Miss Naringwa Muthoni Fiona bakoze ubukwe bwabereye ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kanama 2021 nibwo umunyarwenya akaba n'umunyamakuru wa Kiss FM, Nkusi Arthur yakoze ubukwe n'igisonga cya 3 cya Nyampinga w'u Rwanda 2015 akaba n'umunyamakuru wa CNBC TV, Naringwa Muthoni Fiona.

Ni ubukwe bwabereye mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y'Iburengerazuba mu nkengero z'ikiyaga cya Kivu, ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel.

Ni ubukwe bwahuriranye n'isabukuru y'amavuko ya Miss Naringwa Fiona Muthoni wahoze wifuza kuzakora ubukwe ku isabukuru ye nk'uko umwe mu nshuti z'uyu mukobwa yabibwiye ISIMBI, akaba yakabije inzozi ze.

Ni ubukwe bwabaye mu ibanga rikomeye kuko abari muri ubu bukwe batumiwe, bari bake cyane kandi babuzwa gufotora abageni, nta foto yabo yigeze isohoka.

Bakoze ubu bukwe nyuma y'uko tariki ya 11 Kanama 2021 bari basezeranye imbere y'amategeko.

Bashakanye nyuma y'imyaka myinshi badashaka kuvuga ku rukundo rwabo, muri Mutarama uyu mwaka nibwo Arthur Nkunsi usanzwe ukorera Kiss FM yemeje ko ari mu rukundo n'umunyamakuru wa CNBC, igisonga cya mbere cya Africa Calabar 2017 n'igisonga cya 3 cya Nyampinga w'u Rwanda 2015, Miss Naringwa Muthoni Fiona.

Urukundo rwa Arthur Nkusi na Miss Muthoni Fiona wabaye igisonga cya 3 cya Nyampinga w'u Rwanda 2015 rumaze imyaka irenga 4 nubwo batakunze kurugaragaza cyane.

Ni ubukwe ababutashye ntabwo bari bemerewe gufotora abageni



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/zari-inzozi-ze-kurushinga-ku-isabukuru-ye-miss-muthoni-fiona-yakoze-ubukwe-na-arthur-nkusi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)