Abacururiza mu isoko rya Nyamagabe babangamiwe no kwakwa ubukode bw’inzu bakiva muri guma mu rugo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bitewe n’ubwiyongere bwinshi bwa C0vid-19 ku wa 27 Nyakanga 2021, Inama y’Abaminisitiri yashyize imirenge 50 irimo n’uwa Gasaka iri soko riherereyemo muri gahunda ua guma mu rugo.

Abacuruza imboga n’imbuto muri iri soko bavuga ko nubwo mu minsi 15 bamaze muri guma mu rugo bari bemerewe gukora ariko ntacyo bakoze kuko bakoraga basimburana ndetse n’abaguzi batabonekaga ku bwinshi.

Kuba batarakoraga mu buryo busanzwe byatumye ubucuruzi bwabo budindira ndetse bahura n’igihombo, bakaba bavuga ko kubishyuza ubukode ari ukubasonga kuko ntaho babukura.

Bamwe mu baganiriye na Radio1 bayibwiye ko ubuyobozi bw’isoko bwafatiriye ibicuruzwa byabo kuko batarishyura ubukode bw’ukwezi kwa munani kandi nabo nta bushobozi bafite.

Umwe yagize ati “Ubuyobozi bw’isoko bwavuze ko tugomba kwishyura umusoro w’ukwezi twari turi mu rugo, tubandikira ubugira kabiri tubasaba ko batugirira ibambe bakatwihanganira kuko impamvu zitaduturutseho, bakatwihanganira umusoro w’ukwezi kwa munani tugashaka uw’ukwa cyenda.”

Yakomeje avuga ko biyambaje n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF mu gihe batarasubizwa, ubuyobozi bw’isoko bufatira ibicuruzwa byabo ubu bikaba biri kwangirika.

Abacunga iri soko bo bavuga ko mu minsi 15 ya guma mu rugo bagabanyijeho itatu kugira ngo baborohereze kandi ko byishimiwe, abadashaka kubyumva ari agatsiko kigometse kandi nabo bagomba kwishyura inguzanyo ivuye mu bukode batanze.

Umwe muri bayobozi yagize ati “Isoko riri mu nguzanyo ryishyura buri kwezi, ikindi ibintu byabo hari ababirinda, hari abakora isuku, abakorerabushake n’abayobozi abo bose bagomba guhembwa, twishyura amazi n’ibindi. Ibi byose narondoye bigomba gukemurwa n’ubukode.”

Ku ruhande rw’Uhagarariye Abikorera bo mu Karere ka Nyamagabe, Uwitije Bernard, yavuze ko aka ari agatsiko kigumuye ariko bagiye gushaka uko ikibazo cyabo cyakemuka.

Ati "Ikintu kigaragaramo ubona iri tsinda rito rishaka kugumura abandi ariko turakomeza tubegere tubaganirize, tujye inama turebe icyakorwa dufatanyije n’abashoramari bayobora iri soko n’ubuyobozi bw’akarere.”

“Ni ikibazo tuzi kandi ntabwo twicaye turi kugishakira igisubizo kirambye gifatika, mu kureba uburyo twagabanya ideni rya banki kugira ngo isoko ritaramara n’imyaka ibiri ntirijye mu birarane.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwo bwavuze ko bugiye kubanza gusesengura iki kibazo bukazagishakira umurongo.

Abacururiza mu isoko rya Nyamagabe babangamiwe no kwakwa ubukode bw’inzu bakiva muri guma mu rugo



source : https://ift.tt/3BB2if6
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)