
Afrobasket2021 ikomeje kubera muri Kigali Arena, yatangiye gukinwa tariki ya 24 Kanama ikazasozwa tariki ya 5 Nzeri 2021 hamenyekana uwegukanye igikombe.
Ntabwo byabaye byiza ku ruhande rw'ikipe y'igihugu ya Uganda yaje guhura n'ikibazo gikomeye cy'amikoro, ikabura amafaranga yo kwishyura Hoteli yari iyicumbikiye.
Nyuma yuko urugendo rw'iyi kipe rusojwe mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 02 Nzeri 2021, nyuma yo gutsindwa na Cape Verde amanota 79-71, yagombaga gusubira iwabo ariko nta mafaranga y'ubwishyu bari bafite, kuko bitabaje inzego zitandukanye muri Uganda zirimo n'umugore wa Perezida Museveni, Janet Museveni ariko birangira nta bufasha bahawe.
Mbere y'Icyumweru kimwe ngo irushanwa rya Afrobasket2021 ritangire, habuze gato ngo Uganda yivane mu irushanwa kubera ibibazo by'amikoro, ariko Guverinoma ya Uganda iza kwemera gutanga miliyoni za 340 z'ama-shilling ya Uganda ngo ibashe kwitabira irushanwa.
Ayo mafaranga bahawe nta byinshi yabafashijemo kubera ko yasanze iyi kipe yarafashe andi madeni ubwo yari mo gushaka itike yo kwitabira imikino ya nyuma ya Afrobasket irimo kubera mu Rwanda, icyo gihe bakiniraga muri Morocco.
Baje mu Rwanda bizeye kuzabona andi mafaranga nk'inkunga ya leta yo kubafasha muri iri rushanwa, barategereza baraheba.
Mu ibaruwa yaje kwandikira Minisitiri w'Uburezi na Siporo akaba n'umugore wa Perezida Museveni, Janet Museveni, bari i Kigali, Sserunjogi yamubwiraga ko hari ibyago ko amadeni yashoboraga gutuma basezererwa irushanwa ritarangiye.
Yagize ati 'Magingo aya iyi kipe yacu icumbikiwe i Kigali ku ideni, kuko twijeje FIBA n'abatwakiriye ko amafaranga azaza. FIBA yaduhaye ku Cyumweru tariki 29 kugira ngo tube twishyuye ibirarane byose, bitabaye ibyo tugakurwa mu irushanwa'.
Icyo gihe byavugwaga ko Uganda ikeneye kwishyura nibura miliyoni 360 z'ama-shilling ya Uganda ($104,000) mu madeni.
Icyo gihe u Rwanda rwitambitse mu kibazo, Uganda yemererwa kuguma mu marushanwa.
Iyi kipe ya Uganda mu gihe cy'amarushanwa yari icumbitse muri hotel ya Park Inn ishamikiye kuri  Radisson mu Kiyovu.
Nyuma yo gusezererwa mu irushanwa, ku mbuga nkoranyambaga hazindukiye amakuru avuga ko ikipe ya Uganda yangiwe gusohoka muri hotel kubera amadeni iyifitiye.
Mu butumwa Radisson Hotels yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko igihe bahamaze cyose cyishyuwe kandi ikipe yishimiye aho imaze iminsi icumbikiwe.
Radisson Hotels, yasubije ku byanditswe na Daniel Lutaaya, ivuga ko FERWABA ari yo yishyuye amadeni y'ikipe ya Uganda ndetse iyi kipe yishimiye uko yafashwe.
Yagize iti 'Mu kubishimangira, ni FERWABA (Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda) yishyuye fagitire'.
U Rwanda rwakoze iki gikorwa cy'Indashyikirwa, mu gihe mu bijyanye na politiki ibihugu byombi bitabanye neza muri iki gihe.
Ubutumwa bwa Radisson Hotels bwemeza ko FERWABA ariyo yishyuriye Uganda amadeni yari irimo
Uganda yasezerewe na Cape Vert muri 1/4
