-
- Uwizeyimana Elia avuga ukurikiranyweho kwiba abaturage
Ubwo yerekagwa itangazamakuru kuri sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021, Uwizeyimana w'imyaka 19, yavuze ko yafatiwe mu Karere ka Rusizi ku Cyumweru tariki 12 Nzeri 2021 nyuma y'uko hari uwo bari bamaze kwiba amafaranga ibihumbi 309.
Ngo yatangiye kwiba akoresheje telefone muri Mata 2021, ariko ngo n'ubwo ari we wafashwe ntiyakoraga wenyine kuko hari bagenzi be babiri bamwigishize kubikora babimazemo igihe barimo uwitwa Ndayisabye Jean hamwe na Mwiseneza Frank.
Uwizeyimana avuga ko kugira ngo bibe abantu, babahamagara bakababwira ko ari abakozi ba MTN, ko hari amafaranga babayoberejeho, nk'uko byagenze k'uwo baherukaga kwiba.
Ati “Tumaze kumubwira ko turi aba Agent ba MTN, tumubwira ko hari amafaranga ibihumbi 45 tumuyoberejeho, tumubaza niba kuri konte ye nta mafaranga yari afiteho ku buryo kuri MTN nibaramuka bayaborotse bataborokana n'aye. Yadusobanuriye ko afiteho amafaranga menshi ariko yanga kutubwira umubare wayo, amaze kubyanga jye nahise ngereranya, mukandisha amafaranga ibihumbi 241,012”.
Akomeza agira Ati “Nkimara kuyamutwara ubwo yahise ambwira ati ko umbeshye ukaba untwariye amafaranga yanjye, naramubwiye nti ihangane ugume ku murongo hari habayeho ikibazo cya ‘connation', turimo turagufasha, tubonye ko ubwizigame bwawe buvuye kuri balance yawe, ihangane tugiye kugufasha amafaranga yawe akugarukire. Mu kubimubwira gutyo twagumaga tumuhatiriza tumubaza ko nta yandi asigaranyeho, yatubwiye ko asigaranyeho balance y'ibihumbi 74, ni bwo twahise tumutwara ibihumbi 66,666”.
Umwe mu bashutswe witwa Abiance Nzeyimana, avuga ko mu masaha ya mu gitondo yohererejwe ubutwamwa bubiri kuri telefone burimo ubumubwira ko hari amafaranga yohererejwe n'ubundi bumubwira ko simukadi ye ifunzwe akirimo kujijinganya ahita ahamagarwa.
Ati “Numva arambwiye ati hari umuntu utugejejeho ikibazo ko amafaranga ye ayobeye kuri telefone yawe, none turayifunze, ariko turabona hari imirimo ukoreraho yo kubikuza no kubitsa kuri mobile money icyiza twagufasha, nti se muri aba hehe mwebwe? Aravuga ngo turi abakozi ba MTN Nyarutarama, nti se ntabwo muri abatekamutwe, bati oya ntabwo turi abatekamutwe, nti se muramfasha gute, ambwira imibare ngenda nkoresha kugira ngo amborokorere simukadi, imibare ndayikoresha mbona amafaranga avuyeho”.
Akomeza agira ati “ Ati reka noneho ukoreshe undi mubare arongera asubiramo na ya yandi yari asigayeho aba arayatwaye nari mfiteho ibihumbi 230, dutangira gushwana, ati oya twe turakubwira ibintu ntubyumve, mbona anyohereje message uko nakayavuze yose mbona ayasubijeho ariko iyo message na yo iyo witegereje neza usanga atari yo. Arambwira ati iyo tuborotse cyane akenshi n'amafaranga yo kuri banki hari igihe agira ikibazo tugiye kubigukorera rimwe utiriwe uza kuri MTN, na bwo tuba tugiye ku yo muri Bank, nyakuyeho nayo ahita ayatwara ibihumbi 350, ngarura ubwenge mbona aranyibye”.
Umuvugizi wungirije wa polisi, CSP Africa Apollo Sendahangarwa, asaba abantu kudakomeza gushukwa babeshwa ko bohererejwe amafaranga kuko aba atari byo gusa ngo n'ababikora bararya bari menge kuko polisi iri maso.
Ati “Abantu bakora ubutekamutwe bakwiye kumenya yuko ari ibintu bibashyira mu byago bikomeye kuko gutwara ibintu by'umuntu wamushutse, urafatwa ugafungwa, ugashyikirizwa ubutabera bakagukorera dosiye ugafungwa. Itegeko riteganya imyaka igera kuri irindwi no kwishyura ihazabu bitewe n'umutungo w'umuntu watwaye, kandi icyo ntabwo ari igihe gito cyo gutakaza, mu by'ukuri uramutse ukora mu myaka irindwi ushobora kuba wakoreye ibintu byinshi cyane kandi ufite n'amahoro utari muri gereza”.
Uretse babiri batarafatwa bakoranaga na Elia Uwizeyimana, avuga ko mu murenge wabo n'indi ine baturanye harimo abantu benshi atamenya umubare, bibumbiye mu mutwe uzwi nk'uw'Abameni bakora ibikorwa by'ubutekamutwe.
source : https://ift.tt/3nto3K7