Muri uyu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Nzeri, umutoza Mashami Vincent yari yakinishije 3-4-1-2 aho yari yabanjemo umunyezamu Mvuyekure Emerry washimiwe na bensi uburyo yitwaye.
Ni umukino watangiye Mali irusha u Rwanda ho abasore bayo bataha izamu barimo Moussa Djenepo yashatse kwinjiza igitego mu minota ya mbere ariko agasanga Umunyezamu Mvuyekure ahagaze neza.
Mu minota 15 ya mbere kandi Mali yabonye Penaliti ku ikosa ryakozwe na ba myugariro b'u Rwanda ariko Mvuyekure ayikuramo.
Mali yakomeje kotsa igitutu u Rwanda aho ku munota wa 20 yaje kubona igitego cyatsinzw na Adam Traore wanyuze mu rihumye ba myugariro b'Amavubi.
Izina ni ryo muntu- Mvuyekure yakuye kure Amavubi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ushinzwe Umuco, Hon. Bamporiki Edouard yashimye uburyo umunyezamu Mvuyekure Emerry yitwaye.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Bamporiki yagize ati 'Umukurambere ati : Izina niryo muntu ! Mvuyekure atuvanye aho umwami yakuye Busyete. Mwakoze Amavubi. Ishyaka mwagaragaje ririmo gutarama u Rwanda, ejo haje muzarwimana. Kwiga ni ukwigana dukomeze Gukotana bizatugeza ku Umutsindo.'
11 babanjemo
Mu izamu habanjemo Emerry Mvuyekure mu gihe mu myanya y'inyuma habanjemo Rwatubyabye Abdul, Salomon Nirisarike na Ngwabije Bryan Clovis.
Imbere yabo harabanzamo Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad na Yannick Mukunzi mu gihe Muhadjiri Hakizimana yari hagati naho Tuyisenge Jacques wari na Kapiteni na Kagere Meddie bari imbere bashaka ibitego.
Mu gice cya kabi Mashami yongereye imbaraga muri ba rutahizamu aho yongeyemo Haruna Niyonzima, Niyonzima Olivier ndetse na Byiringiro Lague.
UKWEZI.RW