Amavuriro mato yegereye umupaka agomba guhabwa ubushobozi bwo kubyaza - Minisitiri Gatabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Poste de santé ya Nteko mu Murenge wa Busanze, ni imwe mu zizahabwa ubushobozi bwo kubyaza
Poste de santé ya Nteko mu Murenge wa Busanze, ni imwe mu zizahabwa ubushobozi bwo kubyaza

Yabitangaje nyuma y'uko iki cyifuzo kidahwema gutangwa n'abaturiye amavuriro matoya (postes de santé) hirya no hino mu gihugu, baba bishimira kuba baregerejwe aho kwivuriza, ariko bakifuza ko yanatangirwaho serivisi zo kubyaza, kuko kugeza ababyeyi ku bigo nderabuzima bibagora.

Vénatie Nyirabaganwa wo mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Ruheru agira ati “Urabona twebwe dufite amavuriro kure, ku Ruheru n'i Runyombyi. Kuhageza umubyeyi afashwe n'inda, biratuvuna. Nkanjye uko ngana uku nkagenda nirukanka ku mubyeyi, nkagera i Runyombyi nananiwe ntabasha guhaguruka.”

Yungamo ati “Nk'iyo Runyombyi ingobyi ihagera mu masaha atatu. N'akavuriro baduhaye hano hafi i Remera, nta mubyeyi uhabyarira. Ni ako gufasha abantu bivuza izindi ndwara.”

Ubwo Minisitiri Gatabazi yaganiraga n'abatuye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, tariki 7 Nzeri 2021, hari umujyanama w'ubuzima wamugejejeho icyifuzo cy'uko amavuriro matoya yajya anatanga serivisi zo kubyaza.

Uwo mujyanama w'ubuzima yagize ati “Mu gihe gishize twari dufite ibibazo bikomeye mu buryo bw'ubuvuzi bw'ibanze, ariko byarakemutse kuko iwacu muri Gisagara buri kagari gafite poste de santé itangirwaho ubuvuzi bw'ibanze.”

Ati “Hari serivisi zimwe na zimwe tubona mwadufasha zikatwegera muri ayo maposte de santé, nk'iyo kubyaza, kuko hari aho umubyeyi uri ku nda agenda amasaha abiri ajya ku kigo nderabuzima. Twumva mu tugari turi kure y'ikigo nderabuzima mwadushyiramo serivisi za maternité.”

Minisitiri Gatabazi yasubije icyo kibazo avuga ko hari gushakwa ukuntu amavuriro matoya yo hafi y'umupaka ahabwa ubushobozi bwo gufasha uje kubyara, byaba bisaba ubundi buhanga agakorerwa transfer.

Yakomeje agira ati “Ni amavuriro mato agiye guhabwa ubushobozi bwo kubyaza mu buryo budahambaye cyane. Ashobora kuvura amenyo, ashobora kuvura amaso, gusiramura no gutanga ubuvuzi bundi busanze. Ni inyingo irimo gukorwa, ngira ngo nta n'ukwezi kugomba gushira ngo ibigomba gutunganywa bibe byatunganye.”

avuga ko amavuriro mato yegereye umupaka agomba guhabwa ubushobozi bwo gufasha ababyeyi bajya kubyara
avuga ko amavuriro mato yegereye umupaka agomba guhabwa ubushobozi bwo gufasha ababyeyi bajya kubyara

Minisitiri Gatabazi yaboneyeho gusaba ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru gukomeza kubaka amavuriro mato, ku buryo buri kagari karigira, muri ako karere habarirwa utugari 72, kandi hamaze kubakwa amavuriro matoya 33.

Ibijyanye n'ayo mavuriro, Minisitiri Gtabazi yabitangarije abatuye mu Murenge wa Ruheru muri Nyaruguru, ubwo yabagendereraga ku itariki 8 Nzeri 2020.




source : https://ift.tt/3tONTtn

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)