Ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu mukino wa Volleyball mu bagore yatangiye igikombe cya Afurika itsinda Morocco amaseti 3-1.
Iki gikombe cya Afurika mu bagore, cyatangiye uyu munsi nacyo kirimo kubera muri Kigali Arena nk'aho icy'abagabo kirimo kubera.
U Rwanda rwisanze mu itsinda A kumwe na Senegal, Morocco na Nigeria.
Nyuma y'uko tombola igaragaje ko u Rwanda rugomba guhera Kuri Morocco, benshi bibazaga niba bari buze guhorera basaza babo baraye basezerewe na Morocco muri 1/4 n'ubundi mu gikombe cy'Afurika.
Umutoza w'u Rwanda, Paulo ukomoka muri Brazil, akaba yari yifashishije abakobwa bane bahawe ubwenegihugu baturutse muri Brazil.
Abo ni; Aline Squeira A., Moreira Gomes B., Apolonario Caroline na Mariana Da Silva B., bose bakaba bari babanje mu kibuga.
Ni abakobwa bafashije u Rwanda cyane nka Mariana wari passeur wanafashaga mugukora block.
Ibi byaje kubafasha kwegukana iseti ya mbere ku manota 25-19 ya Morocco.
Iseti ya kabiri inkumi z'u Rwanda zongeye gukora akazi gakomeye abarimo Benitha wakoraga 'service' z'imipira ikomeye, bibafasha kwegukana n'iyi seti ku manota 25-18 ya Morocco.
Iseti ga gatatu, amakipe yombi yazamukanye ariko bigeze ku inota rya 16, Morocco isiga u Rwanda.
Nyuma y'uko igize amanota 23 u Rwanda rufite 20, rwayizamukanye bose bagira amanota 24-24, byari bivuze ko iseti itsindirwa ku manota 26 kuko ntabwo ishobora gutsindwa nta kinyuranyo cy'amanota 2 kirimo, nabyo ntibyaje gukunda kuko buri kipe yatsindaga inota indi iryishyura, iseti yaje kwegukanwa na Morocco ku manota 34 kuri 32 y'u Rwanda.
U Rwanda rwaje gutsinda iseti ya 3 ku manota 25-22, rwegukana umukino ku maseti 3-1.
Undi mukino wo muri iri tsinda wabaye, Nigeria yatsinze Senegal amaseti 3-0. Ejo u Rwanda ruzakina na Nigeria mu gihe Morocco izakina na Senegal.