Umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye mu muziki nka Jay Polly yaraye yitabye Imana azize uburwayi aho yaguye mu bitaro bya Muhima, ni urupfu rwashenguye abakunzi benshi b'umuziki nyarwanda ndetse na bamwe mu byamamare bari basangiye umwuga w'ubuhanzi.
Muri 2010 afatanyije n'umuraperi Pacson, basohoye indirimbo bise 'Ghetto soldier' aho baba bagaruka k'uburyo Imana ari umugenga wa byose.
Muri iyi ndirimbo hari aho baririmba ngo 'ni wowe wanze ku isi, he told me[niko yambwiye], no kuyavaho uzampa agatikeâ¦' nta gushidikanya ko Imana yamukunze kurusha abanyarwanda ikaba yamuhaye itike ikamwisubiza.
Jay Polly urupfu rwe rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane aho byavuzwe ko yakuwe kuri Gereza ya Mageragere aho yari afungiwe akurikiranyweho kunywa ibiyobyabwenge ariko akigera kwa muganga ahita yitaba Imana.
Ntibyoroshye kuba wavuga amateka yose y'uyu muraperi wigaruriye imitima ya benshi bitewe n'indirimbo ze zomoraga ibikomere, gusa tugiye kurebera hamwe bimwe mu bihe by'ingenzi kuri we.
Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly, yavutse ku wa 5 Nyakanga 1988, avukira i Gikondo mu Mujyi wa Kigali nubwo hari abavuga ko yaba yaravukiye mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru.
Ni umuhungu wa Nsabimana Pierre na Mukarubayiza Marienne akaba umwana wa kabiri mu muryango w'abana batatu.
Amashuri y'inshuke mu kigo cya Kinunga, ayisumbuye ayiga mu kigo cya E.S.K giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu ishami ry'ubukorikori,
Yitabye Imana asize abana babiri, umuhungu n'umukobwa. Umuhungu yamubyaranye na Nirere Hafsa babanye nyuma baratandukana abana na Uwimbabazi Sharifa babyaranye umwana w'umukobwa na we bakaba bari baratandukanye.
Kuba nyina yararirimbaga muri korali ya ADEPR Gakinjiro, byatumye na Jay Polly ajya muri korali y'abana, ariko akaba yarakundaa cyane injyana ya Hip Hop bitewe na mukuru we Maurice, ubu akaba ari umunyamakuru wa RBA.
Mu mwaka wa 2002, Jay Polly ageze mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza nibwo yagiye mu itsinda rya muzika ryabyinaga imbyino zigezweho (dance moderne) ryitwaga 'Black powers'.
Muri 2003 Jay Polly ageze muri E.S.K nibwo yahuye na Green P kubera ukuntu yari azi kubyina byatumye bakomeza gukorana.
Umwaka wakuririyeho nibwo afatanije na Green P, Perry G bashinze itsinda baryita 'G5' icyo gihe bandika indirimbo batangira no kujya muri studio ya TFP yakoreragamo uwitwa BZB ari naho bakoreye indirimbo ya mbere bise 'Nakupenda' yarikozwe mu njyana ya R&B.
Muri 2004 nibwo Jay Polly, Green na Perry G bakoze indirimbo ikozwe mu njyana ya Rap bayita 'Hi Hop Game'.
Uko Jay Polly yisanze muri Tuff Gang
Umuraperi Bull Dogg mu myaka yatambutse yigeze kugaruka ku buryo itsinda rya Tuff Gang ryavutse, aho ryagizwemo uruhare na Lick Lick.
Jay Polly na Green P baje guhura na Lick Lick watunganyaga indirimbo muri icyo gihe muri studio yitwa 'ONB' ikorera ku Kicukiro yumvise ukuntu baririmba abahuza na Bull Dogg n'uko iryo tsinda ryaje kuvuka.
Aba baraperi baje gukora indirimbo zirimo Money yakozwe na Jay Polly, Green P akora iyo yise 'Nyumvira' n'aho Bull Dogg akora 'Abirabura', gusa ntabwo zamenyakanye.
Indirimbo ya mbere ya Tuff Gang yamenyekanye cyane ikanakundwa ni 'Kwicuma' yakozwe n'aba baraperi batatu n'ubwo Bull Dogg yumvikana igiye kurangira.
Nyuma nibwo baje guhura na P Fla wari umaze igihe atari mu Rwanda aba abaye umwe mu baraperi bagize itsinda rya 'Tuff Gang' kuko nawe yakoraga injyana ya Hip Hop.
Nyuma y'aho nibwo Fireman nawe yaje kuza kwiyunga nabo kuko yari asanzwe ari inshuti magara ya Bull Dogg kandi akaba yarakoreshaga injyana ya R&B bamwita 'Akon'.
Muri 2011 Jay Polly ari mu bahanzi bitabiriye Primus Guma Guma Super Star yari ibaye ku nshuro ya mbere (PGGSS1), gusa ntiyaje guhirwa kuko ategukanye iki gihembo cyegukanywe na Tom Close.
Iya 2012 yegukanywe na King James, biteza akavuyo kenshi cyane kuko abakunzi b'uyu muraperi bavugaga ko bibwe, ntiyagaragaye muri PGSS3 yabaye 2013 kuko muri uwo mwaka yatutse abanyamakuru ko ari amadebe, yaje kwiyunga nabo asaba imbabazi maze PGGSS4 aza kugarukamo.
Kuwa 30 Nyakanga 2014, nibwo hasojwe irushanwa rya PGGSS4 birangira Jay Polly aryegukanye ahabwa miliyoni 24 z'amafaranga y'u Rwanda.
Nyuma yo kwegukana iri rushanwa nibwo hatangiye umwuka mubi mu bagize Tuff Gang bamushinja ubwiyemezi kuko yabonye, ni nyuma y'uko P Fla we yari yaravuyemo kera, bagiye bashanwa bakiyunga bakongera bagashwana aho kugeza n'uyu munsi itinda Tuff Gang ryari risigaye ku izina gusa.
Kuwa 24 Kanama 2018 nibwo Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo rwahamije Jay Polly icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we akamukura amenyo mu ijoro ryo kuwa 04 Kanama 2018, yakatiwe amezi 5 maze aza gufungurwa tariki ya 1 Mutarama 2019.
Tariki ya 24 Mata, polisi y'u Rwanda yerekanye abantu 13 barimo n'umuraperi Jay Polly barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho bari bari bakaba barahasanze umuti wongerera imbaraga abagabo mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina n'Urumogi. Bafatiwe Kibagabaga bakoreye ibirori mu rugo rwa Jay Polly.
Bakaba baragiye gukorerwa isuzuma basanga muri aba bantu 13, 4 muri bo(Jay Polly, Iyamuremye Clément, Shemusa Mutabonwa na Hatunga Fidèle) mu maraso yabo hagaragaramo ko harimo ibibyobwenge ku kigero cyo hejuru.
Byatumye bahita bafungwa bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge cyane ko babasanganye n'urumugi.
Ku wa 20 Gicurasi 2021 nibwo Jay Polly n'abo bareganwa bari bakatiwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo gufungwa by'agateganyo, uyu muraperi n'abo bafunganywe bajuririye iki cyemezo ariko tariki ya 11 Kamena 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruza kubishimangira. Yitabye Imana agomba gutangira kuburana mu Kuboza 2021.
Kubera ko Jay Polly yize ibijyanjye n'ubukorikori yaje kuba umwe mu banyamuryango ba 'Ivuka' ishyirahamwe ry'abanyabugeni ryakorerega ku Kacyiru. Mu mwaka wa 2009 biba ngombwa ko amara amezi atandatu aba i Rubavu akorera muri ateliye (atelier) ya 'Ivuka' aho yakoraga akazi ko gushushanya.
Jay Polly azahora yibukwa mu ndirimbo nka; 'Akanyarirajisho', 'Ndacyariho ndahumeka', 'Ibyubona', 'Hisha Munda', 'Rusumbanzika' n'izindi.
Bimwe mu byamamarere byabajwe n'urupfu rwa Jay Polly
Let us grieve for the bond we shared and the bonds we didn't get a chance to form yet, since you passed too soon Jay Polly..RIP 🖤🕊 pic.twitter.com/uWVJ2OMUUW
â" Bushali (@BushaliT) September 2, 2021
Rest well Jay polly ! pic.twitter.com/LCQrXuomyf
â" Israel Mbonyi (@IsraeMbonyi) September 2, 2021
Its so sad 💔💔💔 R.I.P😭😭😭@jay_polly pic.twitter.com/JVVUZUzMOE
â" Shaddyboo (@shaddyboo__92) September 2, 2021
RIP JAY POLLY 💔
It was an honor to work beside you 🙏 pic.twitter.com/dQVPouvsN4â" Arielwayz (@arielwayz) September 2, 2021
#Rwanda's top rapper Jay Polly has passed on. RIP Legend pic.twitter.com/wG9EUNfdAa
â" Richard Kwizera (@Muzungu4) September 2, 2021