Muri abo 750, buri murenge wagiye utanga 50, abarangije amasomo ku rwego rw'umurenge bagatoranywamo batatu bagiye bahiga abandi, bakajya guhabwa ikizamini ku rwego rw'akarere, aho kuri iki cyumweru tariki 12 Nzeri 2021, muri bo 10 bahize abandi bashyikirijwe ibihembo binyuranye.
Nyuma yo guhabwa ibikoresho binyuranye birimo na Telefone zigezweho (Smart phones), bahigiye guhangana n'ibitero by'abarwanya igihugu binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga, bifashishije izo telefone bahembwe.
-
- Babiri ba mbere mu bahize abandi bahawe na Laptop
Imaniradukunda Juvenal wahawe igihembo cy'uwabonye umwanya wa mbere, yagize ati “Kuba uwa mbere mbikesha ko umuryango wampoze ku mutuma kuva kera, niga nshyizeho umwete mu gihe cy'ibizamini Imana iramfasha ntsinda neza. Turabibona ku mbuga nkoranyambaga abakomeje gusebya igihugu cyabo bagituka, telefoni baziduhaye nta rundi rwitwazo tugiye kujya tubavuguruza tutabatutse nk'uko bo babikora, ahubwo tubeshyuza amakuru mabi bavuga ku Rwanda, tubaha amakuru y'ukuri”.
Mugenzi we witwa Niyitegeka Florent ati “Dushingiye ko turi urubyiruko rwahawe inyigisho kuri FPR-Inkotanyi, tuzaharanira kubwira bose ko u Rwanda rugeze heza tubabwire ko baharanira kurugana bagakurikira inyigisho umuryango uduha. Twiyemeje guhangana na bamwe bakomeje kugaba ibitero ku mbuga nkoranyambaga barwanya igihugu”.
-
- Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa ku rwego rw'Akarere ka Musanze witabiriwe n'abayobozi banyuranye
Arongera ati “Ubu twize byinshi, ubumenyi ku mbuga nkoranyambaga bwiyongereye, turakomeza kwandika tunyomoza abatuka igihugu tudahangana nabo, ahubwo tubabwira ukuri tubereka aho u Rwanda rugeze. Urugero uvuga ngo u Rwanda ni abicanyi, uhita umwereka ko u Rwanda ahubwo rusigasira Abanyarwanda, abarwaye rukabavura rukabarengera, ukabereka inzira nziza u Rwanda runyuramo rufasha abaturarwanda, telefoni zabonetse nta rwitwazo”.
Niragire Sylvie ati “Icyo ncyuye muri aya masomo ni indangagaciro z'Ubunyarwanda, FPR-Inkotanyi itwigishije byinshi tutari tuzi bishobora kutubera imfashanyigisho mu kwigisha imibanire myiza y'abantu, kandi bimfashije kwiremamo icyizere. Ntabwo nzihanganira umuntu wese utifuriza u Rwanda amahoro, aho ngiye kuba umukangurambaga mpindura abafite imyumvire yo hasi”.
-
- Ku munsi wo gusoza ayo mahugurwa hatanzwe ibiganiro binyuranye
Nuwumuremyi Jeannine, Chairperson w'Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, yibukije urubyiruko rwahuguwe ko rugomba kuba umusemburo wa bagenzi babo, baharanira icyiza kandi bamagana ibibi.
Ati “Uru rubyiruko turarusaba kujya kuba umusemburo w'aho batuye, barwanya ingeso mbi zikomeje kugaragara mu rubyiruko zo kunywa ibiyobyabwenge, hari imbuga nkoranyambaga zisigaye zarabaye nk'icyorezo ku rubyiruko, ibyo byose babihuguriwe muri iri rerero, bizabafasha kwamagana ikibi baharanira ibyiza banabikangurire bagenzi babo. Umuryango wa FPR-Inkotanyi ukomeze utere imbere uhereye mu bakiri bato, maze iterambere rikomeze ryiyongere”.
Arongera ati “Abahize abandi twabahaye smart Phone zo kubafasha mu ikoranabuhanga, nk'uko twabivuze ikoranabuhanga riragenda ritera imbere, ibyo twita Imbuga nkoranyambaga ni byinshi. Izi telefoni tubahaye ntabwo ari izo guhamagara gusa, ni ukugira ngo bamenye aho igihugu kigeze bashobore no kuvuga ibyo cyagezeho isi yose ibimenye, n'ibyo batuvuga badusebya babinyomoze”.
Ni amasomo yateguwe mu rwego rwo kongera ubukangurambaga mu rubyiruko, no kurujijurira kumenya amahame n'indangagaciro ziranga Umuryango, nk'uko Muhire Jean de Dieu, Umuyobozi wa Komisiyo y'imiyoborere myiza mu muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, yabitangarije Kigali Today.
Ati “Twateguye aya masomo mu rwego rwo kongera ubukangurambaga bwimbitse mu rubyiruko, kuko iyo urebye neza imibare ishyirwa ahagaragara n'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare, igaragaza ko dufite urubyiruko rugera kuri 70%. Igihugu rero kugira ngo kigire iterambere rirambye nk'umuryango watsinze amatora wa FPR-Inkotanyi, dufite Manifesto y'ibikorwa tweretse indi mitwe ya Politike y'ibyo tuzageraho, hari ibyo twemereye abaturage tugomba kubagezaho”.
Arongera ati “Iyo Manifesto tuyigezemo hagati, ubu turi mu isuzuma ngo tumenye aho ibikorwa twemereye abaturage, imitwe ya Politike n'Abanyarwanda muri rusange bigeze bishyirwa mu ngiro. Ni muri urwo rwego mu gukora ubukangurambaga twashyizeho ishuri ry'irerero kugira ngo urubyiryuko turutume kudufasha kwihutisha bya bikorwa, izi ndangagaciro tubaha rero tubatoza ni uz'umuryango wa FPR-Inkotanyi, iyo bazimakaje, iterambere ry'abaturage ririhuta”.
Abanyamuryango bose bitabiriye ayo mahugurwa, haba ku rwego rw'umurenge, haba n'abahize abandi bazamurwa mu rwego rw'akarere, bagiye bahabwa icyemezo (Certificat) cy'uko bakurikiye neza amasomo.
-
- Bishimiye uburyo amahugurwa yagenze
Muri 45 batoranyijwe bajya ku rwego rw'akarere, hatsinze 39, aho 10 ba mbere banahawe smart phone, bahabwa amagare, mu gihe babiri ba mbere bahize abandi batsindiye ku manota 18,5/20, ari bo Maniradukunda Juvenal na Nizeyimana Fidèle, kuri ibyo bihembo bongereweho Laptop.
Nyirarugero Dancille, Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi, akaba na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye urubyiruko rwahuguwe kujya guhindura abandi batanga urugero rwiza.
Ati “Ni mujye iwanyu muhereye ku rubyiruko bagenzi banyu bose mubahindure, babe abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, ntabwo ari ukuvuga mu magambo gusa, ahubwo imyitwarire yanyu, uko muzaba mwitwaye hariya mu mirenge mu tugari mu midugudu, ni byo bizabamenyekanisha ko muri abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi. Si ngombwa ko muvuga amagambo menshi, ibikorwa n'imyifatire ni byo bishobora gutuma umuntu agukurikira, hari urubyiruko rwinshi rwishora mu biyobyabwenge, mufite misiyo ikomeye, ni mwe muzaruhindura”.
source : https://ift.tt/3lg7MFL