BK Group Plc yungutse miliyari 22.8 Frw mu gice cya mbere cya 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

BK Group Plc yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu ko inyungu yabonetse mu gice cya mbere cy'uyu mwaka nyuma yo gusora, iruta kure iyabonetse mu gice cya mbere cy'umwaka ushize wa 2020 ku rugero rwa 41.5%, kuko ubushize yanganaga na miliyari 16 z'Amafaranga y'u Rwanda.

BK Group Plc ivuga ko ibikesha ibigo biyigize, cyane cyane Banki ya Kigali yabonye agera kuri miliyari 20 na miliyoni 900 yonyine, akaba yaraturutse ku kwishyura inguzanyo abantu baba barahawe, bongeyeho inyungu.

Muri icyo gice cya mbere cy'uyu mwaka wa 2021, Banki ya Kigali yatanze amafaranga agera kuri miliyari 916 nk'inguzanyo ku bantu bifuzaga igishoro cyabazahura, nyuma y'igihombo cyatewe n'icyorezo cya Covid-19.

BK Group ivuga ko na none yungutse amafaranga arenga miliyari 16.2 mu gice cya mbere cy'uyu mwaka wa 2021, akomoka ku bikorwa by'ubucuruzi buyishamikiyeho.

Icyo kigo kandi cyari kigeze ku mutungo ubarirwa muri miliyari 1,405 na miliyoni 500 mu mpera z'igice cya mbere cy'uyu mwaka wa 2021, ukaba wariyongereyeho 20.5% ugereranyije n'umwaka ushize.

BK igaragaza ko umutungo wayo n
BK igaragaza ko umutungo wayo n'Abanyamigabane urushaho kugenda uzamuka

Banki ya Kigali ivuga ko amashami yayo 68 hamwe n'abantu bakorana na yo (agents) 2,690 hirya no hino mu gihugu, batanze serivisi z'imari ku bantu bayigannye muri icyo gihe bagera ku bihumbi 356,900 ndetse n'amatsinda cyangwa ibigo 26,000.

BK Group yakomeje igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri (Mata-Kamena) cy'umwaka wa 2021 cyonyine, yageze ku nyungu y'Amafaranga y'u Rwanda miliyari 11.6 nyuma yo gutanga ibisabwa byose birimo n'imisoro.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Diane Karusisi avuga ko uru rwunguko ari uburyo buzafasha abifuza igishoro kongera kwiyubaka no guteza imbere imishinga inyuranye.

Dr Karusisi yagize ati “Haracyari inzira y'ishoramari yafasha kongera kwiyubaka cyane cyane mu bijyanye n'ubwubatsi n'inganda zitunganya ibintu (manufacturing), kandi turimo kubona ibigo byitabira kwinjirira muri iryo dirishya, kandi tukaba twizera ko tuzarikoresha”.

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, mu kiganiro n
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, mu kiganiro n'abanyamakuru

Dr Karusisi avuga ko hari icyizere ko mu minsi iri imbere ibintu bizongera gusubira mu buryo bitewe n'uko inkingo za Covid-19 zigenda ziboneka, kandi abantu bakaba barimo kwitabira kwikingiza kugira ngo basubire mu mirimo nk'uko byari bisanzwe.




source : https://ift.tt/2WMEFkQ
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)