Canal+ yatangiye gushyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere umwana w'umukobwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya masezerano y'ubufatanye yasinyiwe ku cyicaro cya Empower Rwanda kiri mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, akaba ari amasezerano yagutse azamara igihe kandi abafatanyabikorwa bakazagenda bunganirana mu bikorwa bitandukanye bizateza imbere umwana w'umukobwa.

Umuyobozi wa Empower Rwanda ; Olivia Promise Kabatesi, yashimye cyane ubufatanye bagiranye na Canal+ anavuga ko bishimishije kubona ikigo gisanzwe gikora ibikorwa bigamije inyungu, kibona ko ari ngombwa no kugira uruhare mu mibereho y'Abanyarwanda, by'umwihariko bakita ku bibazo abana b'abakobwa bahura nabyo.

Olivia Promise Kabatesi yavuze ko kimwe mu bimenyetso by'uko Canal+ Rwanda iha agaciro abagore n'abakobwa, harimo ko nabo ubwabo usanga bagirira icyizera abakobwa n'abagore kuko bafitemo benshi mu bakozi bakoresha. Yavuze ko ibikorwa bya Canal+ bigamije kubaka igihugu muri rusange.

Umuyobozi wa Empower Rwanda ; Olivia Promise Kabatesi na Sophie TCHATCHOUA uyobora Canal+

Uretse kuba bazakomeza gukorana mu buryo burambye, ku ikubitiro Canal + yahaye Empower Rwanda bimwe mu bikoresho byo mu biro birimo intebe, ameza, akabati n'ibindi bizatuma babasha gukorera ahantu heza bisanzuye.

Umuyobozi wa Canal= Rwanda, Madamu Sophie TCHATCHOUA yavuze ko ubufasha butanzwe mu nyungu z'umukobwa bugira akamaro kanini haba kuri we, ku muryango akomokamo, mu rugo azashinga no ku gihugu muri rusange.

Canal+ imaze kwamamara mu Rwanda, itangiye ibi bikorwa byo gufasha nyuma y'ibyo yagiye ikora bigamije korohereza Abanyarwanda kubona ifatabuguzi ryabo ku giciro cyiza, ibi bakavuga ko bazabikomeza kandi babijyanisha no kwita ku buzima n'imibereho y'abaturage.



Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/Canal-yatangiye-gushyigikira-ibikorwa-bigamije-guteza-imbere-umwana-w-umukobwa

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)