Kuwa Kane tariki 26/08/2021, ku munsi ny'irizina wa w'igitaramo 'Gospel Living' Gaby Kamanzi yatumiwemo, uyu muramyi mpuzamahanga ukomoka mu Rwanda yaririmbye indirimbo ze zinyuranye ziganjemo irizi mu rurimi rw'Igifaransa benshi barizihirwa cyane nk'uko bigaragara mu mafoto. Gaby Kamanzi mu kiganiro na InyaRwanda.com, yavuze ko ashimira Imana cyane yamushoboje. Ati "Ndashima Imana ko yabanye nanjye, Concert yiswe "GOSPEL LIVING" yagenze neza, hari ubwiza bw'Imana, abantu baranezerewe cyane, baranyishimiye, bakunda guhimbaza Imana mu mbyino, barishimye cyane, barabyinye cyane, bahimbaje Imana mu buryo budasanzwe".
Gaby Kamanzi umuhanzikazi mpuzamahanga ukomoka mu Rwanda
Yavuze ko mu ndirimbo yaririmbye harimo n'iri mu rurimi rw'Ikinyarwanda 'Amahoro' ariko akaba yarabaje kuyibasabanurira mu Gifaransa. Yagize ati "Naririmbye indirimbo zanjye zo mu rurimi rw'igifaransa, na 'Amahoro' nayo narayirirmbye nabanje kubasobanurira icyo ivuga, ariko by'umwihariko, Refrain (inyikirizo) niyo nasemuye mu gifaransa, mbona kuyiririmba". Yashimiye cyane Umuyobozi wa LMTV Mr Dieudonne Gollet wamutumiye. Ati "Ndongeye gushimira umuyobozi wa LMTV, Mr. Dieudonné Gollet ku bwo kongera kuntumira muri CÔTE D'IVOIRE, Imana imuhe umugisha, ihe umugisha n'umuryango we wose, ndetse n'abakozi bose ba LMTV".
Aha hari kuwa Kabiri, ni gahunda y'amarushanwa yitwa "VOCALYZ", aho abaririmbyi bahatana, hari kuwa Gatanu 27/08
Mu minsi amaze muri Cote d'Ivoire amaze kuririmba muri Gospel Living, Vocalyz aho abaririmbyi bahatana bakagaragaza impano ndetse yanaririmbye muri Symbioz yabaye ku Cyumweru akaba ari amarushanwa aho insengero zitandukanye zohereza abaririmbyi babo, abakinnyi na Théâtre, ndetse n'abavugabutumwa. Mu bikorwa byose bya HOLY HOLIDAYS biterwa na LMTV ibikorana n'amatorero yo muri icyo gihugu kuko ariyo yohereza abavugabutumwa, abaririmbyi, abakinnyi ba Théâtre, noneho bikazarangira aba mbere babonye ibihembo nk'uko twabitangarijwe na Gaby Kamanzi. Yongeyeho ati "Ibi byose ni mu rwego rwo gufasha abana b'Imana, bari mu biruhuko kwidagadura".
Gaby Kamanzi yagiye muri Côte d'Ivoire kuririmba muri gahunda y'ivugabutumwa yiswe Holy Holiydays, akaba ari gahunda bategura muri mwaka by'umwihariko mu bihe by'ibiruhuko iyo abana bari mu kiruhuko, bimara ukwezi kose, noneho kuwa Gatatu, kuwa Kane no ku cyumweru hakaba ibitaramo byo ku mugoroba n'amarushanwa y'abantu baririmba neza n'ababyinnyi beza, abigisha beza ndetse bajya banatumira amakorali gusa akaza akaririmba. Ibitaramo bya Holy Holidays byatumiwemo Gaby Kamanzi, byatangiye tariki 06 Kanama 2021 bikaba bizarangira tariki 05 Nzeri 2021.
Gaby Kamanzi yishimiye ibihe byiza yagiriye muri Cote d'Ivoire
Si ubwa Gaby Kamanzi atumiwe muri Cote d'Ivore kuko tariki ya 09/02/2021 ari bwo yahagurutse i Kigali yerekeje muri iki gihugu ku butumire bwa Televiziyo ya Gikristo yitwa LMTV. Usibye Cote d'Ivoire, amaze kugera mu bihugu binguranye ku Isi muri gahunda z'ivugabutumwa birimo; Amerika, Senegali, Tchad, U Bubiligi, U Bufaransa, Uganda, Kenya, DR Congo n'ahandi. Amaze gukora indirimbo zinyuranye harimo izamenyekanye by'ikirenga nka 'Amahoro' yamukinguriye umuryango w'ubwamamare, 'Wowe', 'Ungirira neza', 'Neema ya Goligota', 'Arankunda', n'izindi nyinshi.
Gaby Kamanzi yahesheje umugisha abanya-Cote d'Ivoire
Gaby Kamanzi ari mu bahanzi ba Gospel bakuzwe cyane muri Cote d'Ivoire bitewe n'ukuntu bahora bamutumira
REBA HANO 'NEEMA YA GOLIGOTA' YA GABY KAMANZI