Umuntu waraye arebye umukino w'umunsi wa mbere mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 u Rwanda rwatsinzwemo na Mali 1-0, ntibyamugora kwemeza ko imbori z'Amavubi zitakidwingana, kuko ni umukino yarushijwe bigaragara.
Uyu mukino wabimburiye indi yo mu itsinda E, Mali yakiriye Amavubi kuri Adrar muri Maroc mu ijoro ryakeye.
Ntabwo umusaruro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda wifashe neza muri iyi minsi, gusa muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku myitwarire y'Amavubi ku mukino wa Mali.
Mashami yateye abanyarwanda ubwoba yibuka ibitereko yasheshe
Agitangaza 11 agomba kwifashisha kuri uyu mukino, abakunzi benshi b'Amavubi bahise bifata mapfubyi kuko byagaragaraga ko agiye kugarira, si icyo gusa benshi bakanzwe na sisiteme yari agiye gukina kandi mu nshuro zose u Rwanda rwayigerageje bitararuhiriye(3-5-2).
Yari yahisemo kubanza Nirisarike, Ngwabije na Rwatubyaye nka batatu bakina inyuna, Omborenga na Mangwende bakina basatira igihe Amavubi afite umupira,banugarira igihe u Rwanda rwasatiriwe(wingback).
Ibi ntibyaje kumuhira kuko byagiye bituma habaho gukora amakosa kwa hato na hato kw'abakinnyi b'Amavubi kubera imikinire batamenyereye, ibi nabyo byaje gutuma Omborenga azamuka cyane ntagaruke, Yannick ajya kumufasha ruhande rwe bimuviramo gukorera ikosa Moussa Djenepo ku munota wa 17, batanga penaliti n'ikarita y'umuhondo, Emery Mvuyekure yaje kwitwara neza penaliti ayikuramo.
Guhuza kw'abakinnyi bakinaga mu bwugarizi mu mutima wabwo byagoranye, Ngwabije wari ukinanye bwa mbere na Salomon na Abdul(bari kumwe ari batatu), byaje kumugora cyane ari n'aho haje kuva igitego cya Adama Traore ku munota wa 19.
Ngwabije ashobora kuba yahemukiwe n'umutoza kumuzana kuri uyu mukino w'irushanwa, ari wo mukino wa mbere yari akiniye Amavubi mu irushanwa, bamwe bemeza ko yari kumubanza ku ntebe akaza asimbura n'aho ibyo yahuriyemo nabyo ashobora kuzabyibagirwa bigoranye.
Mashami yibutse ibitereko yasheshe
Umutoza yabonye ko ibyo yari yateguye bitamuhiriye, ahita yigira inama yo gukuramo Ngwabije azanamo Byiringiro Lague ku munota wa 29.
Ntabwo byafashije Amavubi cyane ariko byibuza byasaga n'ibigabanya igitutu bitewe n'uko na Lague yageragezaga gusa nucenga ariko ntacyo byatanze, nta mahirwe yigeze abona. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.
Amavubi yagize igice cya kabiri cyiza
Nyuma y'uko havuyemo Yannick Mukunzi na Hakizimana Muhadjiri hakinjiramo Niyonzima Olivier Seif na Haruna Niyonzima, igice cya kabiri u Rwanda rwagerageje guhererekanya ubona ko rushaka kurema igitego ariko rubura aho rumenera.
Ntabwo nabwo muri iki gice rwigeze rubona amahirwe uretse umupira Haruna yahinduye imbere y'izamu ariko Kagere akawutangwa n'umunyezamu.
Mali iba yabonye igitego cya kabiri ndetse hakajyamo n'icya gatatu ariko umunyezamu Emery Mvuyekure abyitwaramo neza.
U Rwanda si igihugu cya ruhago
Bitewe n'ibyaberaga mu kibuga, n'abogezaga uyu mupira baje kwanga kuripfana bavuga ko u Rwanda atari igihugu cya ruhago.
Emery Mvuyekure inyenyeri y'Amavubi
Wari umunsi mwiza kuri Emery Mvuyekure wagiye arokora ikipe ye aho rukomeye.
Uyu munyezamu Tusker FC muri Kenya, ni kenshi yagiye akuramo imipira y'ibitego byabazwe harimo na penaliti.
Ijoro ritazibagirana kuri Yannick Mukunzi
Umwe mu bakinnyi batajya batinya umukino, umukinnyi uzwiho kuba ari we igihe u Rwanda rwugarijwe ari we watabaraga, Yannick Mukunzi byabaye ngombwa ko na we umutoza amutabara amukuramo ku munota wa 46 kuko byari byanze neza neza.
Yakoraga amakosa menshi ku buryo yashoboraga no kubona ikarita itukura.
Hakizimana Muhadjiri ubanza atari umukinnyi w'ikipe y'igihugu
Umwe mu bakinnyi baba bahagaze neza mu ikipe ye, ushobora kurangiza shampiyona arusha na ba rutahizamu ibitego, ni Hakizimana Muhadjiri ariko na none ni umukinnyi utaragira icyo afasha ikipe y'igihugu.
Mu nshuro zose yagiriwe amahirwe yo kubanza mu kibuga ntibyagiye bimworohera, na ni joro niko byagenze kuko iminota 45 yakinnye nta kintu yigeze afasha ba rutahizamu bari imbere ye Kagere na Jacques ngo babone imipira kandi ari cyo yari ashinzwe.
Biragoye gucira urubanza Kagere
Biragoye kuba wakemeza niba Kagere Meddie wari rutahizamu w'u Rwanda kuri uyu mukino byamunaniye kuko na we nta mipira yigeze abona ngo ayipfushe ubusa, ahubwo rimwe na rimwe yanagarukaga inyuma kugarira igihe u Rwanda rwabaga rwugarijwe.
Jacques Tuyisenge yongeye gushidikanywaho
Jacques Tuyisenge ni rutahizamu na we wari witezwe kuri uyu mukino, yaje kunyuzwa ku ruhande ngo ajye afasha kugaburira Meddie Kagere imipira ariko ntibyigeze bimukundira.
Muri rusange abakinnyi barimo Mangwende, Abdul, Djihad na Nirisarike bitwaye neza muri uyu mukino ni mu gihe kandi umuntu atarenza ingohe, Omborenga Fitina wagowe cyane n'uyu mukino weretswe ko agifite urugendo rukomeye rwo kugenda.