Umusore yabeshye umukobwa w'imyaka 18 y'amavuko ko barakoresha agikingirizo birangira atwite nk'uko uyu mukobwa yabitangarije igihe.
Uyu mukobwa wiswe Kobwa utuye mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo yemeza ko yatewe inda mu buryo budasobanutse nyuma yo gukorana imibonano mpuzabitsina n'umukunzi we aziko yambaye agakingirizo ariko akaza kumutera inda.
Uyu kobwa yavuze ko abayeho nabi nyuma y'aho aterewe inda mu buryo bumutunguye.
Yavuze ko yakundanye n'uyu muhungu amezi ane, nyuma aza kumusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina arabimwemerera ariko amusaba ko bazakoresha agakingirizo.
Yagize ati 'Urabizi abantu iyo bakundana hari ubwo ugorwa no guhakanira umukunzi wawe ibintu nk'ibyo cyane nk'iyo umukunda. Njye yansabye ko tubikora mubwira ko agomba kwambara agakingirizo kugira ngo atantera inda arabyemera.'
Yakomeje avuga ko umuhungu yabikoze nk'uko yari yabimusabye ariko amubwira ko ubutaha nta gakingirizo azakoresha ngo kuko atagakunda.
Ati 'Urumva nyine naje kongera kumusura angurira waragi turayisangira tuza kongera turabikora ariko yari yabanje kumbwira ngo nta gakingirizo yambara ndabyanga arakambara turabikora.'
Kobwa avuga ko nyuma yaje gutangira kumva atameze neza mu mubiri we ku buryo n'ababyeyi be bahise babikeka ko atwite bamujyana kwa muganga basanga yarasamye.
Yavuze ko yahise ahamagara wa muhungu kuri telefoni amubwira ko atwite ariko yanga kubyumva. Ati 'Nabaye nk'umubwira gusa ko ntwite ahita abihakana arambwira ngo ntabwo ariwe ngo kuko yari yambaye agakingirizo.'
Nyuma yo gutereranwa n'uyu musore n'ababyeyi ba Kobwa ngo bahise bamubwira ko badashobora kurera ikinyendaro.
Yagize ati 'Nyine urabyumva bampaye akato ariko nyine iby'ababyeyi urabizi baje kumbabarira baranyumva banatangira kumfasha.'
Kobwa yavuze ko yaje kubwira ababyeyi be ibyamubayeho kugira ngo aterwe inda n'uburyo uwo muhungu yamunywesheje inzoga, bajya iwabo abona kwemera ko ariwe wayimuteye ndetse amubwira ko ubwo baryamanaga yakuyemo agakingirizo.