Gatsibo: Abaturage bo muri Qatar bishyuriye mituweli abasaga 3000 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mafaranga bayashyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2021.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Manzi Théogene, yabwiye IGIHE ko ubu bufasha babuhawe n’itsinda rigizwe n’abaturage ba Qatar bari mu ruzinduko mu Rwanda aho bari kugenda basura ibice bitandukanye by’igihugu.

Nyuma y’uko bageze mu Karere ka Gatsibo, ngo babonye hari abaturage batarishyura ubwisungane mu kwivuza bifuza kubafasha bakabatera inkunga.

Ati “Ni itsinda ry’abaturage bavuye muri Qatar bari muri Gatsibo aho basuye uduce dutandukanye rero batubajije urutonde rw’abaturage batarishyura ubwisungane mu kwivuza kugira ngo babafashe, dukorana n’imirenge yose baduha urutonde. Ku mugoroba rero bahise badushyikiriza inkunga yabo ingana na 9 092 224 Frw.”

Uyu muyobozi yavuze ko bashimiye cyane aba baturage ba Qatar ku nkunga bahaye abaturage ba Gatsibo, avuga ko basabye aba baturage ba Gatsibo kugirana ubufatanye no mu zindi nzego zisumbuyeho.

Ati “ Twabashimiye kandi twumva ko byaba byiza dukomeje kugirana ubufatanye bwagera no mu zindi nzego aho kuba gusa ku kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage bacu.”

Kuri ubu Akarere ka Gatsibo kageze kuri 84.5% ku baturage bose bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza, kuri ubu bakaba bakomeje gushakisha inkunga zitandukanye zakwishyurira abaturage batishoboye batarabona uko bishyura ubwisungane mu kwivuza.

Aamafaranga Qatar yatanze byitezwe ko azagurwamo mituweli z'abaturage basaga 3000



source : https://ift.tt/3C3AoIY

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)