Huye: Umugore arakekwaho kwihekura - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyaha cyamenyekanye ku wa 27/08/2021, ubwo basangaga uruhinja rwapfuye mu musarani we ku makuru yari atanzwe n’umwana we w’imyaka 8 wabibwiye bagenzi be bakinanaga ko nyina yabyaye umwana bakamubura.

Mu ibazwa rye, ukekwa yemera ko yamubyaye mu ijoro ryo kuwa 19/08/2021, agahita amujugunya mu musarani, abitewe n’uko atari kuzabona icyo amutungisha kandi uwari waramuteye inda yarigendeye.

Icyaha cyo kwihekura akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 07, hashingiwe ku ngingo y’108 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ibiro by'Akarere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo



source : https://ift.tt/38Fmq3d
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)