Iyi mirenge yakuwe muri Guma mu Rugo bitewe n’uko ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 bwagabanutse. Mu yindi mirenge yakuwemo harimo iyo mu turere twa Kayonza na Gatsibo yo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Iyo mirenge irimo uwa Tumba na Gishamvu yo mu karere ka Huye n’uwa Byimana wo mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo. Hari kandi Umurenge wa Muhura n’uwa Kageyo na Remera yo mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Iyi Mirenge ikuwe muri Guma mu Rugo nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2021, ifatiye icyemezo cyo koroshya zimwe mu ngamba zashyizweho mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 zirimo gukomorera ibitaramo n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe ndetse n’amasaha ntarengwa y’ingendo akavanwa Saa Mbili agashyirwa Saa Yine mu Mujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yaboneyeho gusaba abatuye muri iyi mirenge n’abaturarwanda bose gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya Covid-19.
Inzego z’ibanze n’iz’umutekano nazo zasabwe gukomeza gukurikiana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Iyi mirenge ikuwe muri Guma mu Rugo mu gihe umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu gihugu wo umaze kugera ku 1.097.
GUKURA IMIRENGE MURI 𝐺𝑈𝑀𝐴 𝑀𝑈 𝑅𝑈𝐺𝑂 pic.twitter.com/UmpY0LPbUm
— Ministry of Local Government | Rwanda (@RwandaLocalGov) September 2, 2021
source : https://ift.tt/3n3ner0