Imodoka 10 za miliyari 1,6 Frw zinjiye mu Rwanda mu 2020: Sobanukirwa ibigenderwaho ngo izihenze zisonerwe imisoro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umwanzuro wafashwe ugamije gushyigikira gahunda u Rwanda rwihaye yo kuba igicumbi mu bukerarugendo ku buryo n’imodoka zibigiramo uruhare.

Uko gusonera ntibivuze ko imodoka niyinjira mu gihugu irengeje ibihumbi 60$ itazasora. Oya, izasora ariko umusoro ubarwe ku bihumbi 60$. Niba iyo modoka ihagaze ibihumbi 100$, nyirayo azatanga umusoro mu buryo busanzwe ku bihumbi 60$, cya kinyuranyo gisonerwe amahoro ya gasutamo.

Itangazo rya Minecofin ryasobanuraga ko gusonera izi modoka imisoro bigamije korohereza abavana mu mahanga imodoka zihenze hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo bwo mu rwego rwo hejuru, inama zishimangira inama n’imurikagurisha (MICE), n’ishoramari ry’amahanga.

Rikomeza rigira riti “Ni ngombwa kumenya ko umusoro ku bicuruzwa byatumijwe mu mahanga watanzwe binyuze mu cyifuzo cyatanzwe mu nama ya EAC ibanziriza ingengo y’imari yo muri Gicurasi 2020.”

Mu yandi magambo, uko u Rwanda ruba igicumbi mu bukerarugendo hari n’ibindi bijyana nabyo. Ni ubushobozi mu nyubako, ibikorwaremezo bijyanye n’igihe ariko na none biri ku rwego rw’abantu runaka.

Iyo usesenguye neza, usanga ba mukerarugendo u Rwanda ruhanze amaso cyane atari abantu baciriritse, ni abantu nabo bihagazeho, bo ku rwego rwo hejuru umwe uzaza muri hoteli y’i Musanze akishyura 3000$ ku ijoro rimwe nta ngingimira, akahava akishyura 1500$ yo kujya kureba ingagi yishimye, agatega Kajugujugu imujyana mu Akagera no muri Nyungwe.

Uwo muntu kumutwara muri V8 ya miliyoni 60$ biba bimeze nko kumwambura agaciro, aba yumva atazi aho yicaye. Bene izo aba azifata nk’izigendamo rubanda rusanzwe ahubwo akeneye kugenda mu modoka nziza, ituma urugendo rwe rukomeza kuba rwiza kurushaho.

Ibaze nka Jay Z ufite imodoka ya mbere ya Rolls-Royce ihenze ku Isi ya miliyoni 28$ (miliyari 28 Frw), naramuka asuye u Rwanda, kumutwara mu iciriritse ashobora kubibona nko kutamuha agaciro ariyo mpamvu leta yashatse uburyo bwatuma bene abo bantu baryoherwa no gusura u Rwanda.

Bisaba ko umutwara mu modoka yo ku rwego rwe, asanzwe agendamo akabona umutuzo usesuye.

Imibare IGIHE ifite igaragaza ko nibura imodoka zinjiye mu Rwanda mu 2020 zifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 100 Frw, zari 10 gusa. Zose hamwe uziteranyirije hamwe, zifite agaciro krenga miliyari 1,6 Frw.

Ihenze kurusha izindi yinjiye mu gihugu ni Bentley Bentayga ifite agaciro ka miliyoni 256 Frw. Muri izo modoka zose, inyinshi ni izo mu bwoko bwa Mercedes ariko harimo na Land Rover na Lincoln imwe.

Ubusanzwe ku isoko ry’u Rwanda, imodoka zikunze kuhaboneka ni iza Toyota na Mercedes-Benz. Bene ubu bwoko bundi buhenze ntabwo buhari cyane, kandi nazo usanga nibura ziba zifite agaciro ka miliyoni nka 60 Frw.

Bisaba iki kugira ngo umuntu asonerwe umusoro ku modoka

Gusonerwa umusoro ku modoka irengeje ibihumbi 60$ ntibikorwa ku wo ariwe wese no ku modoka iyo ariyo yose. Abasonerwa bazajya batangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubukerarugendo, RDB.

Ibizajya bigenderwaho ni uko umuntu azajya aba ari rwiyemezamirimo mu bukerarugendo cyangwa se undi ukora ibijyanye no gutegura inama mpuzamahanga.

Ubusanzwe imodoka zihenze zinjiraga mu Rwanda, ni izo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser aho wasangaga agaciro kazo kari hagati y’ibihumbi 50 na 60 $.

Ugereranyije imisoro yazo wasangaga iri nko kuri 76% by’agaciro kayo, nibwo usanga nka nyirayo yishyura umusoro uri hafi miliyoni 50 Frw.

Bentley Bentayga ni yo modoka iheruka kwinjira mu Rwanda ihenze kuko yari ifite agaciro ka miliyoni 256 Frw
Lincoln ni imwe mu modoka 10 zifite agaciro karenze miliyoni 100 Frw zinjiye mu Rwanda mu minsi ya vuba
Mu Rwanda hasigaye hari imodoka za Mercedes-Maybach S zigura guhera kuri miliyoni 170 Frw
Land Rover zihenze zisigaye ziri ku isoko ry'u Rwanda ari nyinshi



source : https://ift.tt/3E9DflH

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)