Imyaka 24 bayimaranye mu rushako: Byatangiye bajyana kuvuga ubutuwa, Nyinawingeli yinjira mu rukundo akuruwe n'inganzo ya Gitwaza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 30 Kanama 1997 ifite amateka yihariye mu buzima bwa Apôtre Dr Paul Gitwaza na Pasiteri Nyinawingeri Angelique. Kuri uyu munsi ni bwo aba bombi bahamije isezerano ryo kubana akaramata.

Byari ibirori bibereye ijisho, abageni bari bagaragiwe n'amagana y'abarimo inshuti zabo, imiryango, abakirisito basengeraga hamwe [kuko yari amaze umwaka ashinze itorero] n'abandi.

Ubu bukwe bwatashye nyuma y'imyaka irindwi aba bombi bari bamaze bahuye bwa mbere, ubwo bari ku ntebe ya kaminuza i Kisangani.

Mu 1992, ni bwo Nyinawingeri Angelique yahuye na Gitwaza Paul. Icyo gihe batangiye amufasha mu ivugabutumwa ariko uko iminsi yicuma, ibyiyumviro by'urukundo bigenda bibaganza kugeza imitima ihuye.

Ku wa 30 Kanama 2021 ni bwo Apôtre Dr Paul Gitwaza na Pasiteri Nyinawingeri Gitwaza Angelique bizihizaga imyaka 24 bamaze mu rushako.

Mu butumwa yatanze mu cyegeranyo cyanyuze kuri Televiziyo Authentic yegamiye ku itorero rya Zion Temple, cyagarutse ku buzima bw'umugabo we wujuje imyaka 50 yakomoje ku nkuru z'uburyo bamenyanye.

Abandi bagitanzemo ubuhamya bagarutse ku buzima bw'ubuto bwa Gitwaza, uko yageze mu Rwanda, urugendo yanyuzemo kugira ngo abe ari umuvugabutumwa ukomeye n'uko yashinze itorero.

Nyinawingeli yari umwe mu bantu bafashaga Gitwaza mu bikorwa byo kwamamaza ivugabutumwa yakoraga nyuma yo kumenyana.

Yagize ati 'Apôtre Gitwaza twahuriye muri Congo i Kisangani mu 1992, aho twari twataramye kubera ibikorwa byo gukusanya inkunga y'Abanyarwanda kugira ngo bazabashe gutaha mu gihugu cyabo.'

"Ubuhanuzi bwose yari afite nagendaga mbukwirakwiza. Namushakiraga n'ahantu akorera ivugabutumwa kuko yakundaga cyane kuvuga ubutumwa. Rero muri uko gukomeza dukorana niho twaje gukundanira.'

Avuga ko ikintu gikomeye cyamukururiye kwinjira mu rukundo na Gitwaza harimo n'inganzo uyu mukozi w'Imana yari afite.

Yakomeje ati "Ikintu cyatumye mukunda cyane, cyafashe umutima wanjye ni ukuririmba afite gitari. Ku Nkurunziza mbere yo kwigisha yararirimbaga, nkamureba nkavuga nti eeeh uriya ni wa muntu tuziranye? Nkabona afite ubundi bwiza ku isura ariko nanone ukabona afite umutima ukunze ukuntu. Icyo kintu cyaramfashe cyane.''

Ubwo bizihizaga isabukuru y'imyaka 22 bamaze bashyingiwe, Gitwaza n'umugore we bashimangiye ko muri urwo rugendo rwose bafashijwe no kwihanganirana.

Dr Gitwaza yagize ati 'Iyo myaka yose mbabwira ikintu gikomeye kibaho ni ukwihanganirana, mugatungwa n'amasengesho. Twaciye muri byinshi ariko turashima Imana ko tugihagaze.''

Nyinawingeli Angelique yavutse ku wa 18 Werurwe 1971 mu gihe Gitwaza yaboneye izuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 15 Kanama 1971. Aba bombi bafitanye abahungu batatu b'imyaka 22, 19 na 17, baba muri Amerika.

Ubuzima butangaje bwa Apôtre Gitwaza, umwana wakuriye mu Bijombo

Tariki ya 15 Kanama 1971 ni bwo impundu zavuze mu muryango wa Kajabika André na Léah Nyirabasabaga. Uwo munsi bibarutse umwana w'umuhungu, wahawe izina rya Paul Muhirwa Gitwaza.

Yaboneye izuba mu gace ka Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Kigo Nderabuzima cya Kavimvira, ni hafi neza y'umupaka w'iki gihugu n'u Burundi.

Nyuma y'umwaka umwe avutse umuryango we wimukiye ahitwa mu Bijombo mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo mu Burasirazuba bwa RDC.

Yageze ku Isi ari umwana wa nyuma muri barindwi bavukana, barimo abahungu bane n'abakobwa batatu.

Paul Gitwaza yavukiye mu muryango w'abakirisito. Se, Rév Pasiteri Kajabika André ari mu bantu ba mbere bakijijwe ubwo yahuraga n'Abamisiyoneri b'Abapantekote baturukaga mu Busuwisi, baza kubwiriza ubutumwa mu Burasirazuba bwa RDC.

Kajabika ni we wa mbere mu Banyamulenge wabwirije ubutumwa i Murenge hose kugeza aho atangiye kubaka ibikorwaremezo birimo amashuri n'ibitaro.

Iyo nzira ni yo na Gitwaza yakuriyemo kugeza na n'ubu akiyirimo. Ubu izina Apôtre Dr Paul M. Gitwaza ni ingenzi mu myemerere ya benshi binyuze mu Itorero Zion Temple Celebration Center yashinze. Iri torero rifite amashami atandukanye ku Isi abarizwamo abayoboke barenga ibihumbi 100.

Mushiki wa Dr. Gitwaza, Rev. Neza Consolée, avuga ko yateye ikirenge mu cya Se agakunda ijambo ry'Imana akiri muto.

Yagize ati 'Mu gihe cy'imyaka y'ubukure 12,13 na 14, ni bwo yagaragaje ko ari umukozi w'Imana. Icyo gihe ni bwo yatangiye kuba umuyobozi wa Korali y'abana, uko agenda akura, agakunda kuririmba.'

Se yari afite ubuhanuzi bw'uko Gitwaza azaba nka Eliya

Abavandimwe be bavuga ko se Kajabika yari amufiteho ubuhanuzi bw'uko azaba nka Eliya, agahanurira amahanga n'abakomeye bigatuma amuhoza hafi ye ndetse bigera ubwo amushakira umwarimu uzajya amwigishiriza mu rugo.

Kuva ubwo yatangiye kujya muri korali no kugendana n'abanyamasengesho bakuze.

Pr. Mudagiri Mutabazi Noah wimitse Apôtre Gitwaza yagize ati 'Yasenganye n'abo bagabo bakuru basengaga kandi nitwe twari tubayoboye mu 1983. Ni we mwana wari ubarimo tugeraho tumwita 'intama ntoya' mu zindi ntama zari zihari. Twamubonagaho ko arimo umuhamagaro w'Imana nubwo tutabimubwiraga.'

Dr. Gitwaza yatangiye kubwiriza ijambo ry'Imana imbere y'abantu benshi afite imyaka 14, ndetse abavandimwe be bavuga ko yari umwana witonda kandi uzi ubwenge.

Mushiki we Rev. Neza avuga ko ubwo yarangizaga amashuri yisumbuye kuri Institut de Bijombo, we n'abandi babiri aribo babonye impamyabumenyi 'diplôme' ku ishuri ryose, bimuhesha gukomereza Kaminuza i Kisangani.

Nubwo se yifuzaga ko aziga Tewolojiya, Dr Gitwaza we yumvaga yakwiga ibijyanye n'Ubuhinzi 'agronomie' ari nabyo yize mu myaka ibiri ya nyuma ya Kaminuza kuko ubanza yawizemo 'Psychologie' [Ubumenyi mu by'Imitekerereze ya Muntu].

Muri Kaminuza, ni ho Dr. Gitwaza yahuriye na Nyinawingeri Angelique, waje kumubera umugore.

Mu 1995 ni bwo, Gitwaza yageze mu Rwanda, atangira asengera mu Itorero Assemblée de Dieu ndetse no mu ry'Inkuru Nziza, aho yajyaga abwiriza ubutumwa bwiza ariko anaririmba.

Nyinawingeli avuga ko yamufashaga mu kwamamaza ubuhanuzi bw'Imana yari afite, akamushakira aho avugira ubutumwa bwiza. Iyo mikoranire ni yo yashibutsemo n'urukundo.

Gitwaza yatangiye Zion Temple mu 1996

Gitwaza yakomeje umurimo we wo kubwiriza ubutumwa bwiza ndetse agenda amenyana n'abandi bavugabutumwa batandukanye.

Bishop Safari Théodore wakoranye na we umurimo w'Imana kuva mu 1995, yavuze ko bahuye yaramaze kubwirwa n'Imana ko azahura n'umwana w'umusore bagafatanya gusengera igihugu.

Ati 'Duhuye muri icyo gihe nsanga ni we [yari yarabwiwe] ndabyishimira nshimira Imana ko ibyo yavuze ibyujuje.'

Mu 1996 ni bwo yatangije Minisiteri y'ijambo ry'Ukuri 'Authentic Word Ministries' ifite amashami abiri arimo iry'ibijyanye n'Ibikorwa by'umwuka n'iby'Iterambere.

Ishami rijyanye n'ibikorwa by'umwuka ryaje kubyara Zion Temple Celebration Center iturutse ku iyerekwa Imana yari yaramuhaye imubwira ko u Rwanda rugiye kuba umusozi w'Imana, nk'uko yatoranyije Siyoni ngo ibe umusozi wayo ari nako yatoranyije u Rwanda ngo rube ubuturo bwayo. Aha ni ho havuye izina Zion Temple [urusengero rw'i Siyoni] .

Dr Gitwaza afite imyaka 26 mu 1997 ni bwo yasizwe amavuta ahinduka umuvugabutumwa wemewe. Igiterane cye cya mbere yagikoreye muri Kaminuza y'u Rwanda ndetse kibera muri Chapelle ya Kiliziya Gatolika.

Mu 2000 Paul Gitwaza na bagenzi be bateguye ikindi giterane kinini cyahuje amatorero yose kibera muri Stade amahoro cyitwaga 'Heal Our Land' [Kiza ubutaka bwacu].

Iki ni cyo cyakurikiranye n'ibindi byuruhererekane byiswe 'Afurika Haguruka Urabagirane' cyatangiye mu 2000, kikaba ngarukamwaka ndetse Abanyarwanda benshi barakizi kuko gitumirwamo n'abavugabutumwa bakomeye ku Isi.

Itorero rye ryatangiranye abakirisito 120 mu 1999, ubu bakaba bamaze kwikuba inshuro zirenga 800 kuko mu 2021, Zion Temple ifite abakirisituo basaga 100.000 ku Isi.

Ishami rishinzwe Ibikorwa by'Iterambere ryabyaye amashuri, ubu hamaze gufungurwa agera kuri atanu, amaze kunyuramo abanyeshuri 5000. Iri shami kandi ryaje no kubyara ikigonderabuzima cya Bethsaida gitanga serivisi z'ubuvuzi ku baturage basaga 21.000. Ni naryo ryabyaye Radio na Televiziyo Authentic.

Apôtre Gitwaza afite Impamyabumenyi y'Ikirenga (Phd) muri Tewolojiya n'iyindi mu bijyanye no gukora umurimo w'Imana. Ni umwe mu bagize Ihuriro ry'Aba-Apôtre ku Isi hose .

Yahawe igihembo cy'imiyoborere nk'umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu bwiyunge n'isanamitima mu Rwanda binyuze mu gukira ibikomere no kubababarira, cyane ko ubutumwa yatangaga bwomoye imitima y'Abanyarwanda bari bavuye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igihembo yahawe n'Ikigo Corning cyo muri Amerika.

Benshi mu bo yabwirije ubutumwa bwiza bahamya ko yatumye bakira Kirisito mu buzima bwabo ndetse abo bakoranye n'abo bagikorana bavuga ko ari umugabo wasizwe.

Ababyeyi bombi ba Gitwaza bitabye Imana, aho se Kajabika yapfuye mu 2012 naho nyina yitaba Imana mu 2021.

Reba hano amateka n'ubuzima bwa Apostle Paul Gitwaza

Source: Igihe.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Imyaka-24-bayimaranye-mu-rushako-Byatangiye-bajyana-kuvuga-ubutuwa-Nyinawingeli.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)