Umuhango wo gusoza amasomo kuri aba banyeshuri wabaye ku wa 29 Kanama 2021.
LICA yatangiye mu 2014, icyo gihe iri shuri ryatangaga amasomo kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu yisumbuye, muri iyi porogaramu ya ACE ikubiyemo no kwigisha indangagaciro zishingiye kuri Bibiliya.
Umwe mu bashinze LICA, Birungi Ram Abooki, yavuze ko bashimishijwe cyane ko kuba abanyeshuri ba mbere barangije kwiga muri iri shuri.
Yagize ati “Dutewe ishema cyane no kuba icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri bacu barangije amasomo yabo, kandi twiteguye gukomeza gutanga ubumenyi ku bandi benshi tunabaremera inzira izabageza ku ntsinzi.”
“Uyu munsi abanyeshuri bahawe impamyabumenyi zabo z’amashuri yisumbuye ndetse n’ibyangombwa byerekana amanota babonye [Transcript] zabo, bazahita bajya muri Kaminuza. Turatumira n’abandi banyeshuri bashaka ubumenyi bwisumbuye buzabafasha kuba bamwe bayoboye ku rwego rw’Isi kutugana.”
Porogaramu ya ACE ni integanyanyigisho yo muri Leta Zunze Ubumwe itangwa mu mashuri ya Gikirisitu, yubakitse ku buryo umunyeshuri agira ubumenyi bukenewe ku rwego rwe, ndetse akagenda azamuka bigendanye n’ubumenyi runaka amaze kugira.
Ishuri rya LICA ni rimwe mu mashuri atandatu mu Rwanda atanga amasomo muri iyi Porogaramu, aho umunyeshuri yigishwa indangagaciro zishingiye kuri Bibiliya zikomatanyije n’ubumenyi busanzwe buri ku rwego rwo hejuru ndetse n’imyifatire myiza.
Umunyeshuri uharangije aba afite ubumenyi butangwa muri Porogaramu ya ACE bimufasha kubona impamyabumenyi Mpuzamahanga ya ICCE (The International Certificate of Christian Education) ndetse n’iya LCA (Light House Christian Academy).
Iri shuri ryashinzwe na Birungi Ronald, umugore we Birungi Ram n’abana babo bane bageze mu Rwanda mu 2014. iherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo.
source : https://ift.tt/3gTXlq0