-
- Miss Bahati Grace na Murekezi Pacifique bakoze ubukwe
Byari biteganyijwe ko ibyamamare bizabwitabira ari na ko byagenze, kuko abahanzi nka Meddy n'umugore we Mimi, The Ben, Ally Soudy n'abandi bari babukereye.
Ni ibirori byari byitabiriwe n'abazungu n'abirabarura benshi kandi byari biryoheye ijisho.
Kimwe mu byatangaje abantu ni uburyo The ben wari wambaye imyenda y'umweru n'ingofero y'umukara yambarwa na ba Haji, yaserutse aririmba indirimbo ikunzwe cyane muri iyi minsi ya Meddy, ‘My Vow'.
Meddy wari wambaye ikositimu y'umutuku, yaje na we kumwikiriza ibirori bikomeza kuba uburyohe, ari na ko Miss Bahati na Murekezi babyinaga.
Mu bandi bitabiriye ibyo birori harimo mukuru wa Murekezi Pacifique witwa Murekezi Olivier ariko akaba azwi cyane muri Volleball nka Sagihobe (akazina k'agahimbano), hagaragaye kandi Miss Umutesi Kayibanda Aurore, Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa, Ndayishimiye Jean Claude na Jay bazwi mu kwerekana imideli, Cedru wamamaye mu gukora amavidewo y'indirimbo n'abandi benshi.
source : https://ift.tt/2WYBAhZ