Miss Bahati Grace yarushinze mu bukwe bwitabiriwe n'ibyamamare(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyampinga w'u Rwanda 2009, Bahati Grace yarushinze na Murekezi Pacifique nyuma y'imyaka igera muri 3 bakundana.

Ni ubukwe bwabaye ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 4 Nzeri bubera muri Amerika aho bombi baba.

Bukaba bwabereye mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Lowa mu busitani bwa Double Tree by Hilton.

Bwabaye nyuma y'umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatanu w'iki cyumweru.

Ni ubukwe bwitabiriwe na bimwe mu byamamare nyarwanda birimo umuhanzi Meddy n'umugore we Mimi, Ally Soudy, Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa, Miss Kayibanda Aurore n'abandi.

Muri 2018 nibwo Miss Bahati Grace byatangiye kuvugwa ko ari mu rukundo na Pacifique, mu ntangiriro za 2021 nibwo yashyize kumugaragaro iby'urukundo rwabo aho yavuze ko ikintu yamukundiye ari uko yamukunze uko ari nta kindi agendeyeho.

Byari ibyishimo kuri Bahati Grace na Murekezi Pacifique
Ni umunsi udasanzwe bari bategereje mu buzima bwabo
Ni ubukwe bwari bwitabiriwe n'abantu b'ingeri zinyuranye
Umuhungu Bahati Grace yabyaranye K8 na we yari yitabiriye ubu bukwe
Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009 yashakanye na Murekezi Pacifique



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-bahati-grace-yarushinze-mu-bukwe-bwitabiriwe-n-ibyamamare-amafoto

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)