Aba basore bavugwaho kuba basanzwe ari abanyarugomo dore bigize indakoreka muri kariya gace nk'uko bivugwa n'abahatuye, bakase ikiganza umunyerondo mu ijoro ryo mu mpera z'icyumweru gishize tariki 12 Nzeri 2021.
Bariya basore bakoze buriya bugizi bwa nabi ubwo bafatirwaga mu cyuho bari kwiba inanasi mu murima wazo uherereye muri kariya Kagari ka Agatare.
Bariya basore kandi bahise batoroka muri iryo joro barabura ubu hakaba hari gukorwa igikorwa cyo kubashakisha ku bufatanye bw'inzego z'umutekano, iz'ubuyobozi bw'ibanze ndetse n'abaturage.
Niyigena Alex uyobora uriya Murenge wa Mugesera, yagize ati 'Ubu turimo kubashakisha dufatanyije n'izindi nzego z'umutekano, twamenye ko hari Imirenge duturanye bahungiyemo ubu turi kubashakisha kandi nitubafata tuzatanga ubutabera neza baryozwe ibyo bakoze.'
Uriya munyerondo watemwe ikiganza kikavaho burundu we ubu arwariye mu bitaro bya Kibungo mu gihe inzego z'ubuyobozi zitangaza ko zizakomeza kumukurikirana ndetse no kwita ku muryango we.
Niyigena Alex uyobora uriya Murenge wa Mugesera avuga kandi ko ubuyobozi bwaganirije abaturage bubahumuriza kuko ibikorwa nka biriya bitamenyerewe muri uriya Murenge.
Yagize ati 'Ababikoze tuzakomeza kubashakisha mpaka bafashwe kandi n'uriya munyerondo tuzakomeza kumufasha mpaka ubuzima bwe bumere neza.'