Ngoma: Uburyo bwo kuhira hifashishijwe imirasire y’izuba bwatangiye gutanga umusaruro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu buryo buri gukoreshwa muri iyi mirenge ibiri ku buso bwa hegitari 20 zisanzwe zihingwaho imboga n’imbuto harimo water melon, poivron, urusenda, imiteja, inyanya, intoryi, amapapayi n’ibindi biti byinshi.

Umwaka ushize ni bwo Umuryango uharanira Iterambere ry’Abaturage cyane cyane abari mu byaro, RWARRI ubitewemo inkunga na Fonerwa, n’Akarere ka Ngoma batangije gahunda yo kuhirira abaturage bahinga imboga n’imbuto.

Uyu mushinga watwaye miliyoni zirenga 270 Frw, ukorwa hifashishijwe imirasire y’izuba n’imashini zikura amazi mu Kiyaga cya Mugesera zikayageza mu mirima y’abaturage badatanze amafaranga.

Ni uburyo bushya kandi bwiza ngo bwatangiye gutanga umusaruro ugereranyije n’ubwari busanzwe bwatwaraga amafaranga menshi ya lisansi.

Uwihanganye Sebahire Faustin uhinga poivron mu Murenge wa Zaza, yavuze ko mbere buhiraga bakoresheje imashini zikoresha lisansi nibura ngo kuri hegitari imwe byamutwaraga ibihumbi 700 Frw none ubu yishyura ibihumbi 50 Frw nabwo akayishyura ari uko yejeje.

Ati “Nko kuri hegitari ya Poivron na water melon byibuze twasaruraga hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni enye ariko mu gushora ku mazi honyine washoragaho nk’ibihumbi 700 Frw, kongeraho amafumbire, abakozi n’imiti byose wabibara ugasanga urungukaho make.”

Yakomeje avuga ko aho uyu mushinga uziye amafaranga bashoraga ku mazi kuri ubu yabagarukiye nk’inyungu ngo nibura uwejeje atanga ibihumbi 50 Frw yo kubungabunga imashini n’imirasire bibaha amazi.

Ati “Icyo byahinduye kirigaragaza cyane, niba umuntu yarahingaga kabiri mu mwaka ubu byarahindutse duhinga gatatu kuko amazi turayahorana nta gihe tutahinga. Izuba ryaduteraga ikibazo ubu ryabaye igisubizo kuko turikoresha mu mirasire tukuhira imirima yacu.”

Twagirimana Daniel uhinga imboga z’amashu mu Murenge wa Mutenderi we, yavuze ko kuva aho batangiriye kubuhirira imyaka byazanye impinduka mu mihingire yabo.

Ati “Nahingaga imboga nke nko kuri metero 40 rimwe na rimwe zikuma nkacika imbaraga ariko aho dutangiriye kuhira uhinga wizeye gusarura. Ibi rero byanteye imbaraga ndi gushaka uko nakongera ubutaka mpingaho nkanahingira kugurisha mu masoko yagutse cyane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RARRI, Uwizeye Belange, yavuze ko kuri ubu ahari gukoresha ubu buryo bushya bwo kuhira biteze ko aba baturage bazahinga ibihembwe bitatu aho kuba bibiri nkuko byari bisanzwe.

Ati “Icyo navuga ni uko izuba ritera amapfa kuri ubu riri gukiza abaturage aho imirasire y’izuba yifashishwa igatanga ingufu z’amashanyarazi nazo zikamanuka zikazana amazi akifashishwa mu kuhira imirima y’abaturage.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko iyi gahunda iri mu byo igihugu kiyemeje yo kubyaza umusaruro ibiyaga bitandukanye.

Yavuze ko muri aka Karere bafite ibiyaga bitatu harimo icya Sake, icya Mugesera n’icya Birira byose ngo bakaba bifuza kubibyaza umusaruro mu buhinzi.

Ati “Ibi byose rero birakorwa kugira ngo turebe ko abahinzi bava ku kuhiza indobo kuko bituma batagera ku musaruro mwinshi, ubu rero twatangiye kubafasha kuhira ku buso bunini twiteze ko abahinzi bazabyungukiramo cyane.”

Yakomeje avuga ko ibyiza byo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba bitangiza ibidukikije ntibinahende umuturage ukoresha ubu buryo.

Yakomeje ati “Ubu buryo buramutse bugize n’ikibazo ubikurikirana ashobora gukoresha telefone akareba ahari ikibazo ibintu bikagenda neza.”

Kuri ubu mu Karere ka Ngoma habarurwa ubuso bungana na hegitari 1643 bwuhirwa, mu myaka ibiri ishize abaturage barenga 400 bahawe amapompe yuhira ni mu gihe aka Karere kihaye intego ko mu 2024 gahunda yo kuhira izaba ikorerwa kuri hegitari 2300.

Akanyamuneza ni kose ku baturage basigaye buhiza amazi atabahenda nka mbere
Imirasire y'izuba isigaye yifashishwa mu kuhirira imirima y'abaturage
Kuri uyu wa Gatatu abayobozi batandukanye basuye ibi bikorwa byo kuhira
Mukansanga Xaverine utuye mu Murenge wa Mutenderi yavuze ko guhinga poivron akanazuhira byatumye atera imbere
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yuhira imirima y'abaturage
Uwihanganye Sebahire Faustin avuga ko ibihumbi 700 Frw yakoreshaga mu kuhira akoresheje lisansi kuri ubu asigaye ayabara mu nyungu



source : https://ift.tt/3kPwtZ8
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)