-
- Perezida Kagame yongeye guhakana ibivugwa ko u Rwanda rukoresha ‘Pegasus'
Perezida Kagame avuga ko abanyamakuru mpuzamhanga bafite imyumvire y'igihe kirekire yo guharabika u Rwanda, rimwe na rimwe bakanabigereka ku muntu umwe ari we Perezida wa Repuburika.
Umukuru w'Igihugu avuga ko abantu banditse amakuru y'uko u Rwanda rwaba rwumviriza rukananeka ibindi bihugu rukoresheje Pegasus ntacyo bashingiyeho babyandika, haba ku kuba u Rwanda rwemera ko rwakoresheje iryo koranabuhanga yemwe ngo nta n'ubwo abakoze iryo koranabuhanga bigeze babazwa niba u Rwanda rwaba rurikoresha.
Agira ati “Abo banditse ibyo, twababwiye ko tudakoresha ririya koranabuhanga, abambaza ngo u Rwanda rwaba rwumviriza cyangwa runeka igisubizo baragifite, abantu cyangwa ibigo bafite ubushobozi bwo kumviriza iby'abandi bakumva ibyo bakeneye kumva hifashishijwe inzira nyinshi, icyo ni kimwe”.
Yongeraho ati “Ku bibaza rero niba dukoresha Pegasus tuneka abandi, igisubizo mbaha ni ‘OYA' mu nyuguti nkuru, kandi si ubwa mbere tubibabwira. Twanababwiye ko hari abakoresha ririya koranabuhanga banabyiyemerera, ariko twe twababwiye ko nta Pegasus dufite nta n'ubwo tuyikoresha”.
Umukuru w'Igihugu avuga ko abashinja u Rwanda gukoresha ikoranabuhanga rya Pegasus mu kuneka no kumviriza abandi, bakwiye kujya kubaza ba nyiri porogaramu niba u Rwanda rwaba ruri mu mubare w'abayihawe.
Agira ati “Kuki batajya ku bakoze iriya porogaramu ngo bababaze abantu baba barikoresha n'abatarikoresha, yenda bashobora kubibabwira nkeka ko bakwibonera ko u Rwanda rudafite ririya koranabuhanga, ni gute se twakoresha ibintu tudafite! Mpamya ko bazi impamvu badutsindira gukoresha ririya koranabuhanga, ni ukugira ngo basige icyasha u Rwanda”.
Perezida Kagame avuga ko nta gitangaje kiri mu bahimba amakuru nk'ariya, kuko u Rwanda rumaze imyaka myinshi rwumva ibirego byinshi bidafite ishingiro kandi nta mwanya wo kwisobanura uhari, ngo nta koranabuhanga rya Pegasus riri mu Rwanda kandi nta n'irihakoreshwa, ngo igisubuzo rero kikaba ari ‘Oya'.
source : https://ift.tt/38MDSTq