Nyuma y' uko hari hamaze igihe kirekire ibirori n' andi makoraniro arimo n' ibitaramo byarahagaritswe kubera ubukana bw' icyorezo cya Covi_19 , guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nzeri 2021, byongeye gusubukurwa kubera mu Rwanda harimo kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ibi byemejwe ku wa 01 Nzeri 2021, n' Inama y' Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Mu myanzuro itandukanye yafatiwemo ni uko "Â Ibindi birori n'amakoraniro rusange (ibitaramo by'abahanzi, festival, imurikabikorwa n'ibindi) bizafungura mu byiciro. Abemerewe kwitabira ibyo birori bagomba kuba barakingiwe COVID- 19 kandi babanje kwipimisha. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RDB. "
Muri Werurwe 2021 nibwo ibitaramo byahagaritswe bwa mbere kubera icyorezo cya COVID-19.
Byongeye gusubukurwa n'Inama y'Abaminisitiri yabaye mu mpera z'Ugushyingo ariko bihita byongera gufungwa mu Ukuboza kuko ubwandu bwari bwatangiye kwiyongera cyane.
Source : https://impanuro.rw/2021/09/02/rwanda-ibitaramo-byakomorewe/