Ku wa 30 Kanama 2021 ni bwo Urukiko rw’Ubujurire ruri i Paris rwanzuye ko ubusabe bwa Agathe Kanziga Habyarimana n’abamwunganira mu by’amategeko buteshejwe agaciro.
Basabaga ko ikirego cye kiri mu rukiko kuva mu 2008 aho akurikiranyweho uruhare muri Jenoside cyahagarikwa ngo “kuko habuze ibimenyetso”.
Kuva icyo gihe iperereza riracyakorwa muri iyo myaka yose ndetse kuva mu 2016 yagejejwe imbere y’urukiko.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Nkuranga yavuze ko uwo mwanzuro bawakiriye neza kuko uwo mugore ari ku rutonde rw’abakekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko bifuza ko yaza kuburanishirizwa mu Rwanda nyuma y’uko hanzuwe ko akomeza gukurikiranwa.
Ati “Amaze igihe akurikiranwa n’inkiko zo mu Bufaransa. Ubundi twakanifuje ko yakabaye azanwa mu Rwanda kugira ngo abe ariho aburanira kubera ko ni ho ibyaha [akurikiranyweho] byabereye.”
Agathe Habyarimana ubura umwaka umwe ngo yuzuze 80, ari mu bari bagize “Akazu” gafatwa nk’abacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse Raporo Muse yagaragaje ko ari we wari umukuru wako.
Yari agahuriyemo na musaza we Protais Zigiranyirazo; mubyara we, Col Pierre-Célestin Rwagafilita; Laurent Serubuga na Col Elie Sagatwa.
Nkuranga yavuze ko nubwo nta masezerano arashyirwaho hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda ngo bihererekanye abanyabyaha nk’abo, naho atakoherezwa birashimishije kuba yakomeje gukurikiranwa.
Yakomeje ati “Icyaha ashinjwa kirakomeye kandi twifuza ko ubutabera bwubahirizwa. Icyo twifuzaga ni uko umuntu nka Agathe yakurikiranwa agahanirwa ibyo ashinjwa kandi bizwi, kugira ngo twumve ko tubonye ubutabera.”
Guhana umuturage wakoze Jenoside uwayiteguye yigaramiye ntibyumvikana
Nkuranga uyobora Ibuka yasobanuye ko bitumvikana kuba abijanditse muri Jenoside baragejejwe imbere y’ubutabera ubu bakaba bari kurangiza ibihano bakatiwe, naho abayiteguye bagakomeza kwidegembya mu Burayi.
Ati “Ntabwo byaba ari ibintu byashimisha kubona wa muturage wishoye muri Jenoside kubera ko hari abantu bari bakomeye nka Agathe [bayiteguye], agahanwa bo bigaramiye.”
“Ntabwo byumvikana ni yo mpamvu iteka duhora dusaba ko bariya bari mu bacurabwenge bagombye guhanwa by’intangarugero kugira ngo nibura tujye tuvuga ngo ‘Ntibizongere ukundi’ n’abakibyiruka bumve ko bishoboka koko.”
Raporo Duclert yakozwe n’inzobere mu by’amateka ku busabe bwa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yerekanye ko Agathe Habyarimana, yahungishijwe ku busabe bwa François Mitterand wayoboraga icyo gihugu.
Igira iti “Guhungisha Abanyarwanda bari bafite ubwoba [bwo kwicwa] si cyo cyari kigenderewe n’abayobozi b’u Bufaransa mu cyiswe ‘Opération Amaryllis’ [yabayeho hagati ya tariki 8 na 14 Mata igamije guhungisha abahigwaga].”
“Icyihariye kimwe cyamenyekanye, [ni uko hari hagamijwe] kurinda no guhungisha umugore wa Habyarimana n’umuryango we. Ubu ni ubusabe bwari bwatanzwe na François Mitterand ku giti cye, kandi ni ikibazo cyagaragarijwe mu nyandiko zijyanye na Opération Amaryllis.”
Agathe kimwe n’abandi banyepolitiki benshi bari muri Guverinoma ya Habyarimana bashakiye ubuhungiro mu Burengerazuba bw’Isi, by’umwihariko mu Bufaransa nk’igihugu cyari inshuti yabo muri icyo gihe.
Nyuma y’imyaka myinshi Leta y’u Rwanda isaba ko bashakishwa, ababonetse bagakurikiranwa cyangwa bakoherezwa mu gihugu kikabiburanishiriza; abayobozi batandukanye b’u Bufaransa batereye agati mu ryinyo.
Perezida Macron ni we wageze i Kigali muri Gicurasi 2021 yemera “gushyiraho uburyo bwose bw’ubufatanye mu by’ubutabera n’ibisubizo byoroshya ugushyira ukuri ahabona, kugeza mu butabera no koherezwa abakekwaho Jenoside.”
Nkuranga yavuze ko ubu ari cyo gihe cyo kureba ko ibyo yasezeranyije u Rwanda bizubahirizwa, ariko ashimangira ko umwanzuro wo gukomeza gukurikirana Kanziga ari “kimwe mu byerekana ko bizashyirwa mu bikorwa”.
source : https://ift.tt/3gUAPx2