Umunyamabanga wa FERWAFA yeguye ku nshingano ze nyuma y'imyaka 3 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwayezu François Regis wari umunyamabanga wa FERWAFA yeguye ku nshingano ze nyuma y'imyaka 3.

Muri Gicurasi 2018 nibwo Regis yagizwe umunyamabanga wa FERWAFA, hari ku ngoma ya Rtd Brg Gen Sekamana Jean Damascene.

Nyuma y'uko Sekamana Jean Damascene yeguye muri Mata uyu mwaka, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru nibwo inkuru y'uko Regis yeguye ku mpamvu ze bwite yamenyekanye.

Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana na Regis Uwayezu kuri ubu bwegure bwe ntabwo yigeze yifuza kuvuga byinshi, yavuze ko ari ku mpamvu ze bwite nk'uko twabibonye.

Ubwo yari kuri uyu mwanya, Regis ntabwo yagiye yumvikana na bamwe mu banyamuryango ba FERWAFA bishingiye ku byemezo bimwe na bimwe byafatwaga na Komite Nyobozi y'iri shyirahamwe.

Uretse ibi kandi, amakuru avuga ko yigeze gusa n'utumvikana na MINISPORTS, aho FERWAFA yo yari yafashe umwanzuro wo kutongerera umutoza w'ikipe y'igihugu, Mashami Vincent amasezerano, ni nyuma yo kudashima umusaruro we.

Ibi ntibyaje gukunda kuko yaje kongererwa amasezerano ku mbaraga za Minisiteri ya Siporo, ibintu atashimiye kimwe n'abandi bo muri FERWAFA. Yari umugabo uzwiho gufata ibyemezo bikomeye ubundi akirengera ingaruka.

Uwayezu Regis w'imyaka 38, afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y'imari n'ubutegetsi, yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe imari n'ubutegetsi mu kigo cy'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco (RALC ) ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y'Umutekano ikibaho.

Kuva mu 2017 yari ari muri Komisiro ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry'abatoza mu Rwanda. Afite n'impamyabushobozi y'ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.

Uwayezu Regis yeguye ku nshingano ze



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamabanga-wa-ferwafa-yeguye-ku-nshingano-nyuma-y-imyaka-3

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)