Uruganda rukora inkingo rugamije mbere na mbere gufasha Afurika n'u Rwanda - Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame

Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro n'abanyamakuru n'abaturage kuri uyu wa 05 Nzeri 2021 ku bitangazamakuru bya RBA, aho yavuze ko urwo ruganda rwakora inkingo rugakora n'imiti byo kugoboka Afurika n'u Rwanda, nyuma y'uko bigaragaye ko ibihugu bikize bikunze kuba ari byo byihaza mu miti n'inkingo.

Avuga ko u Rwanda na Afurika bikeneye kwihaza, atari gusa kuba hari icyorezo cya Covid-19, ahubwo hanakenewe kugira ibyo bikorera byakorerwa muri Afurika cyangwa mu Rwanda.

Icyakora ku rundi ruhande Perezida Kagame avuga ko icyorezo na cyo kiri mu byatumye u Rwanda rutekereza uruganda ndetse n'uburyo bwo gukemura ikibazo, kuko igihe urukingo rwabonetse ibihugu bikize ari byo byahise bibona urwo rukingo bitangira gukingira abantu babyo.

Agira ati “Ibihugu bikize bikomeye ni byo byahereweho ko bibona urukingo rwa Covid-19 bitangira gukingira abantu babyo mu gihe muri Afurika n'u Rwanda, twategereje igihe kirekire cyane n'igihe ziziye ziza abantu barembye. Abandi babona inkingo twe tugomba gutegereza n'iyo tugiye kuzibona bigasaba ko tubanza gusabiriza, bituma umuntu aremba ibyo rero bigenda byibutsa abantu ko icyagerageza kubikemura ari uko twakwikorera inkingo”.

Perezida Kagame avuga ko kwemererwa gukora inkingo harebwe byinshi u Rwanda rwujuje birimo n'uko rwitwaye mu guhangana na Covid-19, aho byabaye nk'ibyatunguye amahanga kubera uko rwashyize imbaraga mu kwirinda icyorezo.

Agira ati “Nta cyoroha n'iki cyo cyari gikomeye kurushaho, ariko hari byinshi byahereweho nk'ukuntu twifashe muri Covid-19 aho isi yose yabonye ko tutabonye urukingo rukiboneka kandi n'ubu turacyashakisha, ariko uko babonye twabyifashemo babona ko biri ku rwego rwo hejuru muri Afurika no ku isi hose”.

Avuga ko u Rwanda rwari mu bihugu bike ku isi, Umunyarwanda yemerewe kugenda mu bihugu byo hirya no hino mu gihe cya Covid-19, na byo biri mu byashingiweho ngo rwemererwe gukora inkingo.

Agira ati “Ukuntu abantu bashoboye gukora batyo badafite urukingo nta n'ubushobozi bwo hejuru bafite, na byo biri mu byashingiweho u Rwanda rwemererwa gushinga uruganda rukora inkingo”.

Perezida Kagame avuga ko uruganda ruzanagira uruhare mu guhangana n'icyorezo cya Malariya gikunze kwibasira ibihugu byinshi ku mugabane wa Afurika, kandi iby'ingenzi bimaze kugerwaho rukazakora n'imiti itandukanye ndetse n'izindi nkingo zikenewe.

Perezida Kagame avuga ko icyorezo cya Covid-19 ntaho kirajya kandi ingamba zo kukirwanya na zo zikomeje, kabone n'ubwo ntawe wamenya igihe kizahagararira.




source : https://ift.tt/3DHqfmS
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)