Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu tariki 11 Nzeri 2021 wabimburiwe no gushyira indabo ku mva aho yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.
Nyuma yo gushyira indabo ku mva, abo mu muryango ndetse n'inshuti ba nyakwigendera bagiye mu rugo aho yari atuye i Kibagabaga batanga ibiganiro byagarutse ku byo bari bazi kuri uriya muhanzi wari ufite abakunzi benshi mu Rwanda no hanze yarwo.
Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy wavuze ko yabaye inshuti y'akadosohoka na nyakwigendera, yavuze ko bamenyanye kuva muri 2012 ubwo uyu munyamakuru yakoreraga City Radio.
Ngo kuva icyo gihe babaye inshuti zisangira akabizi n'agahiye ku buryo hari igihe yabonaga igihumbi 'akambwira ngo ko ngize iki kihumbi, reka nguhemo aya kugira ngo dusangire.'
Iteka yakundaga kumugira inama yo kubaka ubucuti, ati 'Yajyaga ambwira ngo mu buzima ujye wirinda gutakaza inshuti ahubwo uharanire ko nibura bwakwira wungutse inshuti ariko na yo uyigeho.'
Uyu munyamakuru yagarutse ku mishinga ikomeye Jay Polly yari afite irimo gufungura radio.
Ati 'hari byinshi yari afite ariko koko umugabo apfana imishinga. Hari icyo mwibukiraho kikankomeza, yaravugaga ati 'tujye tubaho nk'abariho aka kanya bashobora gupfa' ni na byo byabaye.'
Eric X-Dirhor na we wabaye inshuti na Jay Polly, yavuze ko ubwo yafungurwaga mu myaka ishize, yaje akamuganiriza akamubwira imishinga ikomeye afite irimo kubaka inzu nziza ifite na Piscine ngo kuko abana be bakunda koga.
Ati 'ariko ntekereza ko nubundi ibyo asize bishobora kuzatuma nubundi bigerwaho.'
UBUHAMYA MU MASHUSHO
UKWEZI.RW