Volleyball: U Rwanda rwatsinze Nigeria rwongera kwisanga mu ntambara na Uganda mu gushaka umwanya wa 5 mu gikombe cy'Afurika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda rwatsinze Nigeria amaseti 3-0, mu mikino yo guhatanira imyanya kuva ku wa gatanu kugeza ku wa munani mu Gikombe cya Afurika cy'Abagabo.

Nyuma yo gusezererwa muri ¼ cy'iyi Shampiyona Nyafurika yahuje ibihugu 16 mu bagabo, u Rwanda na Nigeria byahuriye mu mukino wo guhatanira kuva ku mwanya wa gatanu kugeza ku wa munani.

Muri uyu mukino wabereye muri Petit Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa Mbere, u Rwanda rwatsinze amaseti 3-0 ruhita rukatisha itike yo guhatana na Uganda mu gushaka uyu mwanya wa 5

Uko amaseti yagenze:

- Iseti ya 1: Rwanda 25 - 17 Nigeria
- Iseti ya 2: Rwanda 25 - 22 Nigeria
- Iseti ya 3: Rwanda 25 - 17 Nigeria

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, u Rwanda ruzakina na Uganda kuri uyu wa Kabiri.

Uganda yo yabonye itike yo guhatanira umwanya wa gatanu nyuma yo gutsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-1 (23-25, 25-21, 25-23, 25-19) mu wundi mukino wabereye muri Petit Stade.

U Rwanda na Uganda byari kumwe mu Itsinda A ry'iri rushanwabigiye kongera guhura nubwo u Rwanda rwatsinze Uganda bigoranye ku maseti 3-2.

Igikombe cya Afurika cy'Abagabo cyagombaga gusozwa ku wa Gatatu, tariki ya 15 Nzeri 2021, ariko Impuzamashyirahamwe y'Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) yatangaje ko imikino ya nyuma izaba ku wa Kabiri.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/volleyball-u-rwanda-rwatsinze-nigeria-rwongera-kwisanga-mu-ntambara-na-uganda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)