Abagize Guverinoma bari mu bihumbi byitabiriye Car Free Day idasanzwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Car Free Day ni siporo rusange ngaruka kwezi. Ihuriramo abaturage batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bagakorera hamwe imyitozo ngororamubiri bagamije kwimakaza ubuzima bwiza.

Car Free Day yo kuri iki Cyumweru yahuriranye n’umunsi mpuzahamanga w’Umuryango w’Abibumbye (UN Day), wo kuzirikana imyaka 76 ishize Loni ishinzwe.

Iyi siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza, gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.

Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yazajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu.

Iyi siporo yitabirwa n’ingeri z’abantu batandukanye abagore, abagabo n’abana kandi igikorwa nta binyabiziga biri gutambuka mu muhanda.

Inakunze kwitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, ari nako byagenze kuri iki cyumweru kuko yitabiriwe n’abarimo Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

Uretse gukora Siporo, abayitabire bahawe n’amahirwe yo kwipimisha COVID-19 ndetse abari batarahabwa urukingo rw’iki cyorezo barakingirwa.

Minisitiri Biruta, Munyangaju Aurore Mimosa n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa bari mu bitabiriye Car Free Day
Minisitiri Kayisire (Ibumoso) na Munyangaju Aurore Mimosa bifatanyije n'abatuye Umujyi wa Kigali muri iyi siporo yabaye kuri iki Cyumweru
Iyi siporo ikorerwa mu mihanda itandukanye y'Umujyi wa Kigali
Abitabiriye iyi 'Car Free Day' bagize umwanya wo gukorera imyotozo ngororamubiri hamwe
Iyi siporo iba kabiri mu mwaka ikitabirwa n'ababishaka bose
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Beata bifatanya n'abandi muri siporo
Umuhanda wa KBC ni umwe mu yifashishijwe mu gukora iyi siporo
Car Free Day yitabirwa n'ingeri zitandukanye z'abantu



source : https://ift.tt/3pMT0u7
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)