Ibi babigarutseho ku wa Mbere, tariki ya 25 Ukwakira 2021, ubwo aba bayobozi bahuriraga ku Mupaka wa Nemba uherereye mu Karere ka Bugesera.
Iyi nama yari irimo abayobozi bahagararaiye Intara ebyiri ku ruhande rw’u Rwanda harimo Guverineri w’Iburasirazuba Gasana Emmanuel, n’uw’iy’Amajyepfo Kayitesi Alice; ku ruhande rw’u Burundi hari Guverineri w’Intara ya Kirundo, Hatungimana Albert n’uw’iya Muyinga, Barutwanayo Jean Claude.
Yitabiriwe kandi n’abayobozi b’Uturere dutanu aritwo Bugesera, Ngoma, Kirehe, Gisagara na Nyanza nka tumwe mu duhana imbibi n’izi ntara ebyiri zo mu Burundi, ku ruhande rw’iki gihugu ho hitabiriye abayobozi b’uturere dutandatu kongeraho abashinzwe umutekano ku mpande z’ibihugu byombi.
Nyuma y’amasaha arenga abiri aba bayobozi baganira mu buryo bw’umuhezo babwiye itangazamakuru ko biyemeje gufatanya mu guhanahana amakuru ku bihugu byombi no kongera ubukangurambaga mu kwigisha abaturage ibijyanye no gukoresha imipaka.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko ku ruhande rw’ibihugu byombi hari ubushake bwa politiki bwo kuzahura umubano umaze iminsi utameze neza aho ngo bagiye badindizwa n’icyorezo cya COVID-19.
Yakomeje agira ati "Twiyemeje gufatanya byimbitse kugira ngo dukemura ibibazo tugenda tubona umunsi ku munsi by’umutekano ku mupaka kandi ibyo twashobora gukemura mu nzego zacu tukabikemura. Indi mpamba tujyanye ni uko twasabye ko twajya duhura buri gihembwe bidakuyeho uburyo bwo guhanahana amakuru mu buryo bwihuse."
Yavuze ko kandi bagiye gukora ubukangurambaga mu baturage b’ibihugu byombi kugira ngo bamenye imbibi zabyo kandi bagire n’ubumenyi ku bijyanye no gukoresha imipaka.
Guverineri w’Intara ya Kirundo, Hatungimana Albert, we yavuze ko iyi nama yaje yunganira ubushake bwa politiki bwo kunoza umutekano ku mpande zombie.
Yavuze ko kubungabunga umutekano ku mpande zombi bizakomeza yaba mu nzego ziwucunga, iz’uturere n’imirenge bihana imbibi kugira ngo hakemurwe ibibazo bigenda bigaruka.
Ati “Icya mbere hari ubufatanye mu gukemura ibibazo bishoboka, icyo ni ikintu twashyize imbere kandi twumvikanyeho, icya kabiri ni uguhanahana amakuru ku gihe mu nzego zikomeye. Amakuru ubundi ushobora kuyafata utayatanga kare abandi bagakeka ibindi; icyo twacyumvikanye ni uko amakuru azajya atangwa ku gihe ibibazo bigakemuka.’’
Icya gatatu yakomeje avuga ko bumvikanye ko inzego zitandukanye cyane cyane izo mu mutekano, abashinzwe iperereza no kurwanya magendu bazajya bahanahana amakuru mu rwego rw’ubufatanye no kurushaho kubana neza.
Ati "Abanyagihugu batuye ku mbibi bakunze kugwa mu makosa ajyanye no kurenga ku mategeko yo kurenga ku mbibi twavuganye rero ko twese tugiye kubaha amahugurwa kugira ngo bamenye amategeko agenga imbibi banamenye ko kuvogera imbibi z’ikindi gihugu ari amakosa. Twabyumvikanye kandi twumvikana no kubafasha.’’
Yakomeje avuga ko kandi bumvikanye gufatanya mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi yose n’ibihugu byombi muri rusange.
Abanyabyaha bagiye kurwanywa mu bihugu byombi
Abayobozi ku mpande z’ibihugu byombi kandi bemeranyije ubufatanye mu kurwanya ibyaha.
Guverineri Hatungimana yagize ati “Ikijyanye n’abagizi ba nabi bahungabanya umutekano mu bihugu byose yaba umutekano w’abenegihugu aho usanga hari ubugizi bwa nabi ku bantu babukora mu Burundi bagahungira mu Rwanda n’ababukora mu Rwanda bagahungira i Burundi twavuganye ko tugomba kubarwanyiriza hamwe tugahanahana amakuru.”
Aba bayobozi kandi biyemeje ko buri gihembwe bazajya bahura bakaganira ku bibazo bahuriyeho n’ingamba zafatwa mu rwego rwo kubikumira. Uretse ibi kandi bifuje ko hazabaho ibikorwa bihuza abaturage b’impande zombi cyane cyane imikino ya gicuti.
source : https://ift.tt/3jEkRIP