Abakozi ba Bank of Africa basabanye n’abakiliya bayo mu gusoza Icyumweru cyabahariwe (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva ku Cyicaro cyayo Gikuru mu Rwanda kiri mu Mujyi wa Kigali kugeza ku mashami atandukanye hirya no hino mu gihugu, harangwaga n’imitako ibereye ijisho.

Hari hateguwe ibinyobwa na cake ndetse na bonbon ku buryo nta mukiliya cyangwa umukozi wahageraga ngo abure ibihwanye n’amahitamo ye.

Iki Cyumweru cyasozwaga cyatangiye ku wa Mbere tariki 4 Ukwakira 2021. Ni gahunda ngarukamwaka aho ibigo, sosiyete, imiryango n’inzego zitandukanye byiha umwanya uhagije wo kurushaho kwita ku babigana.

Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir, yabwiye IGIHE ko bagikoresheje nk’umwanya mwiza wo kurushaho kwegera abakiliya bakabumva cyane ko n’ubusanzwe bagerageza kubegera.

Ati “Kuri twe kwita ku bakiliya ni urufunguzo. Turashaka kurushaho gutanga serivisi inoze kandi abakiliya bacu ni bo duhora twimirije imbere. Ni yo mpamvu twishimiye byimazeyo iki Cyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya, tukabegera buri munsi tubaganiriza kugira ngo twumve ibyiyumvo byabo n’ibyo bakeneye.”

“Ibyo bidufasha guhora turushaho kongera ubwiza bwa serivisi dutanga. Ndabikora haba ku giti cyanjye kandi n’abandi bakozi mu zindi nzego baba bashaka kwegera abakiliya bakabumva.”

Yasobanuye ko muri iki Cyumweru cyose hibanzwe ku kuganira n’abakiliya humvwa ibyifuzo byabo n’ibibazo bafite ndetse n’ibyo banenga kugira ngo bikosorwe. Cyanabaye umwanya wo kumenya ibyo bakunda n’ibyo bishimira iyo banki ibagezaho hagamijwe kubyongeramo imbaraga.

Abakozi n’abakiliya basangiye cake n’ibyo kunywa bitandukanye byari byateguwe. Hanatanzwe udupfukamunwa n’umuti usukura intoki ku bakiliya bageze ku mashami y’iyo banki uyu munsi, mu rwego rwo kubibutsa ko bagomba gukora byose banirinda COVID-19.

Si ibyo gusa kuko bamwe mu bakiliya bashya banahawe amakarita y’ubuntu bashobora kwifashisha bahaha cyangwa babikuza kuri ATM.

Bamwe mu bakiliya bavuganye na IGIHE batangaje ko bishimira imitangire ya serivisi muri iyo banki mu gihe bamaze bakorana nayo.

Morgan Dembe uyimazemo imyaka ibiri, yagize ati “Serivisi itanga zinyura abakiliya. By’umwihariko iyo bigeze ku nguzanyo, barayiduha tugakora imishinga itandukanye natwe tukayabasubiza. Batanga serivisi zihuse, zinoze kandi n’iyo habayeho akabazo nko mu ikoranabuhanga, bagusubiza mu buryo bw’ubunyamwuga ukumva na we uranyuzwe.”

Umugwaneza Denyse ukora ubucuruzi, yahamije ko mu myaka irenga itatu amaze akorana na Bank of Africa nta kibazo arahura nacyo muri serivisi aba ashaka.

Yakomeje ati “Muri iki Cyumweru byabaye akarusho baduha serivisi inoze n’ibyo kunywa bitandukanye.”

Abo bakiliya basabye ko abakozi babafasha bakongerwa ku mashami amwe n’amwe kugira ngo izina banki ifite mu gutanga serivisi nziza rikomeze guhama ndetse n’ibisabwa kugira ngo umuntu ahabwe inguzanyo bikoroshywa bityo buri wese akayisangamo, by’umwihariko abakirangiza amashuri bakunze kubura igishoro.

Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir, yasuye amashami atandukanye areba uko abakozi bakira abakiliya, abaganiriza ngo yumve ibyo bashima n’ibyo banenga muri serivisi bahabwa, anasabana na bo.

Bank of Africa yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2015. Ubu ifite amashami 14 hirya no hino mu gihugu, harimo umunani akorera mu Mujyi wa Kigali n’andi ari mu Turere twa Muhanga, Huye, Musanze, Rubavu, Rusizi na Kayonza.

Abakiliya bahawe amazi yo kunywa basangira n'abakozi cake ariko banahabwa udupfukamunwa n'umuti wica udukoko bibafasha kwirinda COVID-19
Abakiliya baganiraga n'abayobozi bisanzuye
Cake yari yateguriwe abakiliya n'abakozi ba Bank of Africa
Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir, ahereza umukiliya impano ku munsi wo gusoza Icyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya
Ku mashami yayo yose harangwaga imitako ibereye amaso
Kuva ku cyicaro Gikuru kugeza ku mashami ya Bank of Africa ari hirya no hino mu gihugu hari imitako ibereye ijisho
Umukozi wa Bank of Africa, Abderrahmane Belbachir (iburyo), umukiliya wayo (hagati) n'Umuyobozi wayo Mukuru mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir, bakata cake
Umukozi wa Bank of Africa aha umukiliya icyo kunywa
Umukozi wa Bank of Africa aha umukiliya cake
Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir, aha umukiliya agapfukamunwa n'umuti usukura intoki
Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir, aganira n'umwe mu bakiliya
Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir, ahereza umukiliya impano ku munsi wo gusoza Icyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya
Abderrahmane Belbachir yagendaga aha abakiliya impano zitandukanye
Ifoto y'urwibutso abakozi ba Bank of Africa bafatanye n'abakiliya ndetse n'Umuyobozi wayo Mukuru mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir

Amafoto: Himbaza Pacifique




source : https://ift.tt/3FvPWHR
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)