-
- Zimwe mu nzu zimanitse ku mukingo ku buryo biteye impungenge ababyeyi bafite abana
Ni umuhanda watangiye kubakwa ku itariki 27 Werurwe 2019 ku burebure bwa kilometero 73.3, aho uca hari imitungo y'abaturage yagiye yangirika, cyane cyane inzu zari zituwemo ndetse n'ibiti by'imbuto ziribwa.
Benshi mu babariwe imitungo yabo barishyuwe ariko na none hakaba n'abandi batarishyurwa, barimo Nikuzwe Clement wo mu mudugudu w'Akamonyi, Akagari ka Cyabayaga mu Murenge wa Nyagatare, uvuga ko imitungo yabo yabazwe ku wa 21 Mutarama 2019, ku wa 23 Werurwe uwo mwaka berekwa ingurane ndetse baranayisinyira.
Avuga ko guhera ubwo bategereje amafaranga baraheba. Yibaza ukuntu ababariwe nyuma baba barabonye ingurane yabo bo batarayibona.
Agira ati “Hariya Cyabayaga santere babariwe nyuma yacu ariko barishyuwe, twebwe reka turacyategereje twarahebye. Reba uyu mukingo ndi hejuru, nibeshyeho gato nahita ngwa mu muhanda, ubu abana ni ukubakingirana mu mazu.”
Avuga ko abasigaranye ikibazo cyo kutishyurwa ingurane zabo ari 13 bakaba barandikiye akarere ariko ntibatarabona igisubizo.
Mu kiganiro aheruka kugirana n'itangazamakuru, uwari Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, yavuze ko icyo kibazo kizwi kandi hari harashyizweho itsinda ryemeza abagomba kwishyurwa.
Avuga ko muri raporo y'iryo tsinda ryari rihuriweho n'akarere ndetse na RTDA, hanagaragaye abantu amazu yabo yasadutse kubera ikorwa ry'umuhanda ndetse n'abandi batabaruriwe kandi bigaragara ko byari ngombwa kuko basigaye mu manegeka.
-
- Hari inzu ziyashije batinya ko zabagwira
Yongeraho ko ikibazo ari uko amafaranga yatinze kugera ku bantu bagomba kwishyurwa ariko mu ngengo y'imari y'uyu mwaka bagomba kuyabona.
Ati “Amafaranga yatinze kugera ku bantu kugira ngo bishyurwe ariko RTDA itwereka ko ishaka kwishyura amafaranga muri uyu mwaka w'ingengo y'imari, kugira ngo abo bantu bashobore guhabwa amafaranga yabo.”
Yavuze kandi ko hari n'abandi bantu bakivuga ko bakwiye kwishyurwa nyamara itsinda ryagiye kureba icyo kibazo ryo rigaragaza ko badakwiye kwishyurwa.
Avuga ko hagiye kwihutishwa kwishyura abari ku rutonde hanyuma abandi bagifite ibibazo bazaganire na bo nyuma.
source : https://ift.tt/31bqwQk