Abanyamahanga Rayon Sports yazanye bayifashije gutsinda AS Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yaherukaga gutsindwa na Gorilla FC mu mukino uheruka igitego 1-0,yahinduye imikinire itsinda AS Kigali igitego 1-0 ndetse ihusha na penaliti.

Igitego rukumbi cyinjiye muri uyu mukino,cyinjiye ku munota wa 16 gitsinzwe na Essomba Willy Onana winjiye mu rubuga rw'amahina, aroba umunyezamu Rugero Chris.

Uyu rutahizamu wo muri Cameroon yanatsinze igitego Musanze FC ndetse akomeje kugaragaza ko ashobora kuzagira amakipe

Abandi bakinnyi bari bategerejwe ni Aït Lahssaine Ayoub,ikipe ya Rayon Sports yatijwe na Raja Casablanca.Uyu mwarabu wirabura,ukina aca ku ruhande ndetse yagiye agerageza gusubira inyuma gufasha ba myugariro.

Uyu musore yagoye abakinnyi ba AS Kigali bamukoreraho amakosa 3 ndetse agarura imipira myinshi.

Umukinnyi witwa Rharb Youssef nawe wavuye muri Raja Casablanca,yigaragaje cyane ndetse nka rutahizamu yatanze umupira wavuyemo kiriya gitego cya Onana.

Uyu musore afite umupira ku kirenge kandi arihuta cyane yegera izamu, ku buryo ku muhagarika bisaba umuhanga.

Rharb azi gucenga no guhererekanya na bagenzi be,byanatumye ahabwa penaliti yaje guhusha umukino uri kugana ku musozo.

Ku munota wa 78 nibwo Rayon Sports yabonye iyi penaliti ku ikosa Kakule yakoreye Muvandimwe JMV mu rubuga rw'amahina, ihabwa Rharb Youssef ariko umunyezamu awukuramo, asubijemo ahita nabwo awufata.

Yakoreweho amakosa menshi n'abakinnyi ba AS Kigali kurusha abandi bakinnyi bose bagiye mu kibuga uyu munsi.

Hakizimana Adolphe wari mu izamu rya Rayon Sports,yayirokoye kenshi ndetse akuramo imipira myinshi yagombaga kubyara ibitego byatumye ashimangira ko akeneye guhabwa umwanya agakina.

AS Kigali yabonye amahirwe menshi ariko ba rutahizamu b'iyi kipe barimo Lawal, Tchabalala na Saba ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.Iyi kipe yanateye imipira yagaruwe n'igiti cy'izamu inshuro 2.

AS Kigali yaburaga abakinnyi batanu bari mu Ikipe y'Igihugu mu gihe Rayon Sports yaburaga 3.

Mu yindi mikino ya gicuti yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Gasogi United yanganyije na Marines FC igitego 1-1, Police FC itsinda Musanze FC ibitego 2-1.

Kiyovu Sports yihereranye Gorilla FC iyitsindira ibitego 4-1 ku Mumena mu gihe Mukura Victory Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 4-2.

Rayon Sports izakurikizaho Police FC muri iyi mikino ya gicuti yo kwitegura shampiyona izatangira kuwa 30 Ukwakira uyu mwaka.





Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abanyamahanga-rayon-sports-yazanye-bayifashije-gutsinda-as-kigali

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)