Abanyarwanda 427 basoje amasomo muri Cornell University (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhango wo gushyikiriza aba banyeshuri impamyabushobozi wabereye muri Serena Hotel i Kigali ku wa 27 Ukwakira 2021.

Abo banyeshuri bigishijwe binyuze muri gahunda ya “Hanga Ahazaza” yatangijwe na Mastercard Foundation mu myaka itatu ishize, ifite intego yo guha urubyiruko rwo mu Rwanda ubumenyi bukenewe mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli.

Abagera ku bihumbi 30 ni bo bazigishwa ayo masomo bishyurirwa n’uwo muryango.

Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rwigamba Rica, yashimiye Cornell University ku bw’ubufatanye muri iyo gahunda igamije gushyigikira urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.

Ati “Ubumenyi mwatanze buzafasha ababuhawe kugira ubushobozi bwo gutanga ibicuruzwa na serivisi byujuje ubuziranenge, bigendanye n’uburyo bwo kwimenyekanisha ku Rwanda kandi bafite ubushobozi bwo kureshya ba mukerarugendo no kubafata neza bagakomeza kuza.”

Rwigamba yanashimiye Guverinoma y’u Rwanda yashyize ingufu mu iterambere ry’ubukungu budaheza, kureshya ishoramari ry’imbere mu gihugu no hanze yacyo ndetse no guhangira imirimo abakiri bato binyujijwe mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Rwigamba yakomeje agira ati “Icyorezo cyongeye gushimangira ko hakenewe uburyo bushya kandi buteguwe dushobora gukoresha duteza imbere u Rwanda nk’icyerekezo, hirya no hino hakaba hari ibikurura abantu kandi igihugu kirushaho guhiga ibindi kinubaka iterambere ry’ikoranabuhanga.”

Urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo ruri mu zazahajwe na COVID-19 cyane. Icyakora amasomo y’abo banyeshuri yo yarakomeje kuko bamenyeye gukoresha ikoranabuhanga.

Abanyeshuri basoje amasomo muri iyo Kaminuza batangaje ko ubumenyi bahakuye buzatuma imikorere yabo irushaho gutera imbere kuko urwego rw’amahoteli bari basanzwe barukoramo ariko batabikora kinyamwuga.

Mutoni Scovia yagize ati “Mbere y’uko ntangira kwiga muri Cornell University nta makuru ahagije nari mfite mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo. Ubu ni ibintu namaze gusobanukirwa ndetse mbiherewe impamyabushobozi yo ku rwego mpuzamahanga. Bizatuma nkorana ubunyamwuga bityo noze neza ibyo nkora ku buryo abatugana bazanyurwa.”

Umuyobozi wungirije w’Ishuri ryigisha ibijyanye n’Ubukungu muri Cornell University, Linda Barrington, yavuze ko u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine gitangirwamo ayo masomo ku Isi. Ni ibintu yasobanuye ko byagizwemo uruhare na Mastercard Foundation.

Yakomeje ati “Iki ni igihugu kirimo gutera imbere mu buryo bushimije cyane mu rwego rw’ubukerarugendo.”

Nsabimana Emmanuel ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB ni umwe mu bahawe impamyabushobozi uyu munsi.

Mu izina rya RDB yashimiye Mastercard Foundation na Cornell University ku bw’itafari bashyize ku rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo by’u Rwanda nk’igihugu cyiyemeje kubishyiramo ingufu ndetse kikaba igicumbi cyabyo muri Afurika.

Mu myigire y’abo banyeshuri, amasomo bayahabwa bifashishije ikoranabuhanga bagakorana na bagenzi babo bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ugize ikibazo ashaka gusobanuza cyangwa ibindi atumva neza, afashirizwa ku cyicaro cyayo mu Rwanda kiri muri mu nyubako ya Kigali Heights.

Abanyeshuri 427 ni bo basoje amasomo kuri iyi nshuro
Bamwe bifashishije ikoranabuhanga bashimira abanyeshuri umurava bagize
Bamwe mu bahawe impamyabushobozi
Nsabimana Emmanuel ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB ni umwe mu bahawe impamyabushobozi
Umuyobozi wungirije w’Ishuri ryigisha ibijyanye n’Ubukungu muri Cornell University, Linda Barrington, yashimye umurava waranze aba banyeshuri
Umuyobozi wa Mastercard Foundation, Rwigamba Rica, yitabiriye uyu muhango mu buryo bw'ikoranabuhanga
Uwase Nice wavuze mu izina ry'abanyeshuri yashimiye Mastercard Foundation na Cornell University ku bw'amasomo babahaye
Mutoni Scovia yavuze ko ubumenyi yahakuye buzatuma imikorere ye irushaho gutera imbere
Abanyeshuri bafashe ifoto y'urwibutso n'abayobozi bitabiriye umuhango
Nyuma yo guhabwa impamyabushobozi zabo hafashwe ifoto y'urwibutso mu byiciro bitewe n'isomo abanyeshuri bibanzeho cyane

Amafoto: Irihoyizerwe Elaste




source : https://ift.tt/3Cx7Ecs
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)